U Rwanda ruri mu gihe cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Igihe nk’iki mu mwaka wa 1994 u Rwanda rwari ruri mu icuraburindi, ubwo abantu bicwaga bazizwa uko bavutse, gusa nubwo abantu bicwaga kandi bafite ubwoba hari abashikamye banga kugira bagenzi babo igitambo.
Muri abo babaye intwari twavuga nk’abanyeshuri b’inyange, aba banyeshuri basanzwe mu ishuri babwirwa ko bagomba kwitandukanya, abatutsi ukwabo n’abahutu ukwabo, gusa aba banyeshuri barashikamye barabyanga bavuga ko nta mututsi na n’umuhutu ubarimo bose ko ari abanyarwanda.
Iyi filimi iri hasi yerekana amateka y’ ibyabaye mu Jenocide ikerekana n’amateka y’abanyeshuri b’inyange.
Irambuye wayireba kuri www.aba.rw
Twibuke twiyubaka duharanira ko bitazongera ukundi.