Umunyamerika akaba umushakashatsi ndetse akaba yaranigishije muri kaminuza ya Arizona muri leta ya Arizona ,bwana McPherson yahishuye ko vuba aha abantu bose bazapfa.
McPherson yabitangaje mu mwaka wa 2016 , aho uyu mugabo usanzwe ukora ubushakashatsi bwibanda ku buzima n’ibinyabuzima yahishuriye mu kiganiro The Am Show ko abantu basigaje imyaka igera ku 10 bakaba bapfuye bose bashize.
Icyo gihe akaba yaravuze ko mu mwaka wa 2026 abantu bose bagomba kuba bapfuye bivuye ku kuba ngo icyo gihe bizaba bitewe n’imihindagurikire y’ikirere izatuma ibyo kurya byumagara bikanga kwera ,amazi nayo akaba ibura ku buryo abantu bose bazapfa bishwe n’inzara ndetse n’umwuma.
Icyakora nyuma yo kuvuga ibi ,uyu mugabo yaje kuvuguruzwa n’abandi bahanga mu birebana n’iteganyagihe ndetse n’imihindagurikire y’ikirere bavuga ko ibyo yavuze yabikabirije .
Ariko nanone nyuma McPherson aza kuvuga ko abizi neza ko bamwe muri aba bahanga bemeranya nawe ku byo avuga ariko batapfa kubivugira ahabona ngo bemeranye nawe gusa nanone akavuga ko we yerekanye icyo ubushakashatsi bwe bwagezeho igihe abantu badashaka kubyizera ntacyo we yabikora.
Source : News Hub
Cyakora byanashoboka kuko ikirere cyarahindutse cyane rwose
Ndumva uwo mugabo McPherson akwiye gukatirwa imyaka ingana nikatirwa abafashwe mumitwe yiterabwoba🙈🙈 uko nukwica ubwonko bwa rubanda ❤️🤖🤖
NtamyakaIjana
Sibwo dushigaje imyaka itatu tukarangira
Nukurya utwange vuba da
Hahahahahahaa kabaye