in

“Twamwishyura tukanamuguriza” Mu bwishongozi bwo ku rwego rwo hejuru, ikipe ya Rayon Sports yavuze ukuntu isigaye icyize cyane ubwo yabazwaga ku ideni rya Jorge Paixao

Rayon Sports ntabwo yemerewe kwandikisha abakinnyi kubera ideni ifititiye Umunya-Portugal Jorge Paixao wigeze kuyitoza.

Jorge Paixao yabwiye Kigali Today ko kugeza ubu atari yishyurwa ndetse byanashimangiwe n’umunyamategeko we Tiago Coelho.

Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe Patrick Namenye yavuze ko nta kibazo bafite cy’amafaranga kuko igihe kizagera bakamwishyuye yewe ko baba banamugurije.

Ati “FIFA yaciye urubanza nibategereze tuzabishyura. Nta kibazo cy’amafaranga dufite kuko niba bitanameze neza twanamuguriza, turacyafite amezi abiri igihe kizagera twamwishyuye kuko n’ariya mafaranga ntabwo anyuze mu mucyo.”

Jorge Paixão yareze Rayon Sports muri Kanama 2022 ni bwo mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), avuga ko iyi kipe itamuhembye nk’uko byari mu masezerano bagiranye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“None agiye bitabaye” Umwana wakuze atazi ababyeyi be ariko arerwa na Pastor Théogene, yatanze ubuhamye bw’ukuntu uyu yita Se yabakundaga maze abari aho barushaho kurira (Amafoto)

Bayiraye ku ibaba! Abayisilamu b’inkwakuzi bamaze gushyika muri Pelé ahagiye kubera isengesho