Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul, yatangaje ko iyi kipe yamaze gusinyisha rutahizamu ukomeye bateganya no kumwereka abafana.
Nyuma y’igihe kinini ikipe ya Rayon Sports yiruka kuri ba rutahizamu 2 barimo Ismael Moro ndetse na Jean Marc Makusu Mundele, iyi kipe kugeza ubu yamaze gusinyisha rutahizamu ukomeye wari ukenewe cyane n’umutoza Haringingo Francis.
Uyu munsi mu kiganiro Jean Paul Nkurunziza yagiranye na Radio Fine FM ku murongo wa Telefone, yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umwataka mu ibanga ahubwo barimo gutegura uko bazamwereka abafana vuba.
Yagize Ati” Umwataka ukomeye arahari cyane, twamaze kumusinyisha arahari tuzamubereka, ubwo ni kado duteganyiriza abafana.”
Uyu muvugizi yanagarutse kuri Sitade ya Muhanga bagomba kwakiriraho Musanze FC kuri uyu wa gatandatu none bakaba babwiwe ko izaba irimo gukoreshwa ahubwo bahindura umunsi bazakinira uyu mukino. Jean Paul yavuze ko babimenye kera banandikiye FERWAFA ko yahindura umunsi ahubwo bategereje igisubizo.
Jean Paul Nkurunziza yongeye avuga no ku batoza bari barareze ikipe ya Rayon Sports muri FIFA bishyuza amafaranga iyi kipe yari ibarimo, uyu muvugizi yemeza ko bamaze kubishyura banabimenyesheje FIFA ahubwo bategereje ko basubizwa bagahita bemererwa kwandikisha abakinnyi bamaze kugura.