Nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ikipe yiteguye gukomeza uyu mujyo mwiza, nta bwoba ko imbaraga cyangwa ubushobozi buzayoyoka.
Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Fall Ngagne ku munota wa 50 n’uwa 90+1, mu gihe Adama Bagayogo yatsinze icya kabiri ku munota wa 49. AS Kigali yaje kubona igitego cy’impozamarira kuri penaliti yinjijwe na Iyabivuze Osee ku munota wa 79.
Nyuma y’uyu mukino, Twagirayezu Thaddée yavuze ko nubwo bishimye, ibyo byishimo bidakwiye kugarukira aho. Ati: “Turishimye rwose, ariko tugomba gukomeza gutsinda. Tugiye mu kiruhuko cy’ibyumweru bibiri, tuzongera kwitegura neza kugira ngo dukomeze uyu mujyo mwiza.”
Yongeyeho ko intego ya Rayon Sports ari ugutwara igikombe cya shampiyona, nubwo batarashaka kwirara hakiri kare. Yagize ati: “Haracyari kare, ariko intego yacu twese, komite, abatoza n’abakinnyi, ni imwe: ni igikombe.”
Twagirayezu kandi yavuze ko nta bwoba bafite ko ibintu byazamba cyangwa ubushobozi bw’amafaranga bukabashirana. Ati: “Ibikorwa turimo turabitegura neza, nta bwoba ko akagozi kazacika cyangwa ubushobozi buzashira.”
Kugeza ubu, Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 33, ikaba irusha APR FC ya kabiri amanota 8, nubwo APR FC ifite umukino w’ikirarane na Musanze FC. Iyo ntsinzi yatumye Rayon Sports ikomeza kugaragaza ko ihagaze neza kandi ifite icyizere cyo kwegukana shampiyona y’uyu mwaka.