in

“Tuzava mu mwanda” Marines na Espoir zakomeje kuburirwa irengero! Ibyaranze umunsi wa 20 wa shampiyona mu Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize kuva kuwa Kane kugeza ku Cyumweru mu masitade atandukanye yo mu Rwanda haberaga imikino itandukanye y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Ni imikino yakinwe ariko Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles yongera kwikoma umusifuzi wasifuye umukino wabahuje na Rayon Sports.

Perezida wa Gasogi United akomeje gushinja abasifuzi kumwiba

Imikino yose yakinwe kuva kuwa Kane kugeza ku Cyumweru.

Kuwa Kane As Kigali yanganyije na Sun Rise football club ibitego bibiri kuri bibiri.

Kuwa Gatanu Bugesera Football Club itsinda Rutsiro Football Club ibitego bitatu ku busa.

 

Hakizimana ukomeje gufasha ikipe ya Police Football Club

Imikino yakinwe kuwa Gatandatu:

Gorilla Football Club yatsinze Espoir Football Club ibitego bibiri ku busa. Iyi kipe y’i Rusizi ikomeza kugana ahabi.

Kiyovu Sports yatsinze Marines Football Club ibitego bitatu kuri kinwe.

Mukura VSL itsindwa na Rwamagana igitego kimwe ku busa i Huye.

Gasogi United itsindwa na Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe.

Imikino yakinwe ku Cyumweru:

Police Football Club itsinda Musanze Football Club ibitego bine ku busa.

APR FC itsinda Entincelles ibitego bine kuri bibiri.

Umunsi wa 20 usize urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ruhagaze gutya: 

1. APR 40

2. Rayon Sports 39

3. Kiyovu Sports 38

4. AS Kigali 37

5. Gasogi United 36

6. Police FC 33

7. Etincelles 33.

8. MUKURA VS 25

9. Bugesera FC 25

10. Gorilla FC 25

Uko urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ruhagaze ku munsi wa 20

11. Sunrise 24

12. Musanze FC 24

13. Rwamagana 19

14. Rutsiro FC 18

15. Marines FC 13

16. ESPOIR FC 11

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro ku bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Videwo:Agashya kambere muri Tour Du Rwanda karabonetse, abakozi b’uruganda bose barasohotse bata akazi baza kwirebera igare