Turahirwa Moses yateranye amagambo n’abari bari kuvuga ko adafite aho akinga umusaya ahubwo yibera ku muhanda.
Byose bijya gutangira byatangijwe na The Cat ubwo yashyiraga hanze ifoto ya Turahirwa Moses ahagaze mu mihanda ya Dubai.
Ifoto yashyizeho igaragaza uwo yitaga Moses yegamye ku nkengero z’umuhanda arimo gutumagura itabi.
Iyi foto niyo uwitwa The Cat yifashishije avuga ko uyu Turahirwa Moses yaba adafite aho akinga umusaya ahubwo yibera ku muhunda(Homeless).
Intandaro yo guterana amagambo yavuye ku witwa denexpoint watanze igitekerezo ku byo Thecat yavuze amwunganira ubwo yahamirizaga abantu ko yamubonye ku muhanda yambaye agakabutura ariko kumufotora bikamunanira.
Ni bwo Turahirwa Moses nawe yahise aza asubiza uwo witwa Thenexpoint amubwira ko niba koko yaramubonye yari kuba yamuhaye icumbi nk’umuntu utagira iyo aba.
Nyuma y’iyo nkundura uwahamyaga ko yamubonye koko yatangiye kwisubiraho ndetse avuga ko Moses atigeze abura aho Arara.
Kuri ubu bamwe bari kuvuga ko Moses yaba aherereye Dubai gusa ntibizwi neza niba yaba yaravuyeyo.