in

Tunisia itsinze Ubufaransa – Australia iyibera intambamyi yo kujya muri 1/8

Steven Mandanda utorohewe n'amashoti ya Tunisia

Tunisia itsinze Ubufaransa igitego kimwe ku busa mu mukino wanyuma wo mu itsinda D mu gikombe cy’Isi.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Tunisia.
Tunisia XI: Dahmen; Kechrida, Talbi, Meriah, Ghandri, Maaloul; Skhiri, Laïdouni, Ben Romdhane, Ben Slimane; Khazri.
Uyu mukino wari wabereye kuri Educational City Stadium utangira ku isaha ya saa kumi n’imwe.

Steven Mandanda utorohewe n’amashoti ya Tunisia

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’Ubufaransa:
France XI: Mandanda; Disasi, Konaté, Varane, Camavinga; Fofana, Tchouaméni, Veretout; Coman, Kolo Muani, Guendouzi.

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yinjiye mu kibuga n’ubundi ibiziko yamaze kubona itike,ntambaraga nyinshi yatangiranye umukino ahubwo ikipe y’igihugu ya Tunisia niyo yatangiye yataka ishaka igitego.
Ku munota wa 7 gusa ikipe y’igihugu ya Tunisia yari yamaze kubona igitego ariko umusifuzi aracyanga bitewe nuko Nadhari Ghandri wagitsinze yari yaraririye.

Abafana ba Tunisia
Tunisia yakomeje kwataka inashaka uburyo bw’igitego ariko abakinnyi b’u Bufaransa bakomeza kwihagararaho ntiyatsindwa igitego.
ku munota wa 33 Tunisia yonjyeye ihusha ubundi buryo bw’igitego ku mupira mwiza waruhinduwe neza imbere y’izamu na Ali Maalooul ariko Camavinga aratabara umupira awushyira muri koroneri.
Mu munota ibiri Mukansanga Salima yongeyeho wari umusifuzi wa kane, Wabhi Khazir yongeye guhusha igitego ku mupira uremereye yashoteye kure ariko ntiyaboneza neza mu izamu.
Tunisia yatangiye igice cya kabiri ubona ifite intego yo gushaka igitego bidatinze ku munota wa 57 Wabhi Khazir yavanye umupira mu kibuga hagati agenda agundagurana kugeza atsinze igitego ku gapira keza yatete Mandanda ntiyamenya aho kanyuze.
Didier Deschamps utoza Ubufaransa yahise abona ko ibintu bitari bworohe maze akuramo Varane,Coman na Veretout ashyiramo Saliba,Rabiot na Mbappé mu rwego rwo kongerera imbaraga ikipe.
Steven Mandanda utorohewe n’amashoti ya Tunisia

Ku munota wa 78 Dembele wari winjiye mu kibuga asimbuye Guenduzi,yaje guhusha igitego ubwo yateraga umupira ashaka gutungura umuzamu ariko akawutera mu buganza by’umuzamu.
Ubufaransa bwashakishaka igitego Ku mbaraga zose Mbappé Ku munota wa 88 yahushije igitego ubwo yateraga ishoti riremereye ariko umuzamu wa Tunisia akarwana nawo.
Salima Mukansanga wari umusifuzi wa kane yaje kongeraho iminota 8 ubwo 90 isanzwe y’umukino yari irangiye.
Ubufaransa bwabonye kufura Ku munota wa 92 ariko Mbappé ayitera mu rukuta.
Ubufaransa bwaje kubona igitego cyo kwishyura Ku munota wa 98 ariko umusifuzi aza kucyanga .
Umukino urangira Ari igitego kimwe cya Tunisia Ku busa bw’Ubufaransa.
Ubufaransa buzamukana na Australia mu mikino ya 1/8

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Nzakamya amarira yanjye ndinde inzozi zanjye kuko nziko tuzahoberana’’ Miss Pamela yateye imitoma The Ben itagira uko isa

FERWAFA igiye kwihanangiriza Musanze FC kubera amakosa bakoze ku mukino batsinzemo Rayon Sports