Nk’uko byari biteganijwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2016, mu karere ka Karongi niho hari hategerejwe igitaramo cya kabiri cya roadshow gihuza abahanzi 10 barimo bahatanira ku nshuro ya 6 irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.
Kuva mu masaha ya mugitondo mu mujyi rwa gati wa Karongi no mu nkengero zaho hari hashyushye, aho wabonaga urujya n’uruza rw’abafana baganaga ahabereye Primus Guma Guma SuperStar Season 6 ari nako bagenda baririmba bagaragaza abahanzi bashyigikiye.
Insanganyamatsiko ya Primus Guma Guma SuperStar Season 6  igira iti:’’NI JYE UTAHIWE’’
Abagize akanama nkemurampaka ni Tonzi,Lion Manzi ,Aimable Twahirwa
Abahanzi bose baje ubona ko biteguye gushimisha abakunzi babo dore bagaragaje imbaraga nyinshi kuri stage mu kugerageza gushimisha abakunzi babo mu rusange .
Ku ikubitiro habanje umuhanzi Allioni ,Jules Sentore, Urban Boys ,Bruce Melodie, Umutare Gaby ,Danny Vumbi, Tbb ,Dany NANONE, Young Grace ,Christopher
Kuva ku isaha ya saa Cyenda (15h00) nibwo abashyushya rugamba Mc Anitha na mugenzi we Mc Buryohe waje asimbuye Mc Tino bahamagaye umuhanzi wa mbere ku rubyiniro ngo aririmbire abakunzi be mu buryo bwa Semi-Live, babifashijwemo na Dj Mupenzi.
Abayobozi ba Bralirwa bakurikirana igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star I Karongi
Allioni I Karongi
Umuhanzikazi Allioni yazamukanye imbaraga nyinshi kuri stage ku ndirimbo yise Umusumari ,akurikizaho Pole Pole maze asoreza ku Impinduka yaje kwakirwa neza n’abakunzi be maze nabo bamufasha kuyibyina ari nako bamwikiriza ,wabonaga ko yarashyigikiwe cyane
Jules Sentore I Karongi Â
Intore Jules Sentore nkibisanzwe yinjiranye n’ababyinyi be bamufasha gucinya akadiho no guhamiriza bya Kinyarwanda ,bamaze gucinya akadiho yahise aririmba indirimbo yitwa Kora Akazi akurikizaho Udatsikira asoreza kuri Ngera,uyu muhanzi yaririmbye neza nkuko abakurikiranaga igitaramo bamwe batashye babivuga
Urban Boys I Karongi
Abasore batatu bagize itsinda rya Urban Boys aribo Safi ,Nizzo,Humble Jizzo binjiriye ku indirimbo yabo bise Till I Die ,Yawe basoreza kuri Soroma Nsorome babyina n’abakunzi babo dore ko bazwi cyane muri iri rushanwa
Bruce Melodie I Karongi
Uyu muhanzi uhabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa na benshi ,nkuko bisanzwe yinjiriye ku ndirimbo yise Ndakwanga ,Ndumiwe asoreza kuyitwa Umutwe maze arabyina ivumbi riratumuka hamwe n’abakunzi be.
Umutare Gaby I Karongi
Mu ndirimbo zuzuyemo imitoma myinshi ,uyu muhanzi nawe ntiyazuyaje dore ko byagaragaye ko ubwoba bumaze gushira maze ashimisha abantu mu ndirimbo yise Ntunkangure ,Urangora,Mesa Kamwe
Yagaragaje ubuhanga mu miririmbire kuko byakomeje kugarukwaho na benshi bitabiriye igitaramo
Dany Vumbi I Karongi
Uyu muhanzi umaze kubaka izina hano mu Rwanda kubera indirimbo Ni Danger ,yageze kuri stage arikumwe n’ababyinyi maze aririmba indirimbo yise Baragowe,Ni Uwacu,asoreza kuri Ni Danger
TBB I Karongi
Iri tsinda rigizwe na Tino,Bob,Benjah bakoze ibishoboka bashimisha abafana babo mu ndirimbo Yampaye Inka,Biramvuna na Vuza Ingoma yakiriwe neza n’abakunzi babo.
Dany NANONE I Karongi
Uyu muraperi ukomeje kugaragara mu isura nshya y’imiririmbire ,kuri iyi nshuro yogeye gushimisha abafana mu ndirimbo Njye Ndarapa,Tubiziranyeho na Ikirori yahagurukije benshi bakamufasha kuyibyina .
Young Grace I Karongi
Uyu muhanzikazi ukora injyana ya HipHop yinjiriye ku indirimbo yise Super Fly ,Atahahe,Hangover niyo yasorejeho
Yakunze kugenda yibutsa abakunzi be zimwe mu ndirimbo ze za kera nka Nk’umusada,HipHop Game n’izindi.
Christopher I Karongi
Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo yinjiriye ku indirimbo yise Agatima ,Dutegereje Iki,Birahagije niyo yasorejeho asimbukana n’abakunzi b’umuziki nyarwanda
Ni umwe mu bahanzi bashimishije abantu kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku yanyuma
Tumwe mu dushya tudasanzwe twaranze Road Show ya Karongi :
Gukererwa gutangira ku igitaramo ,ubusanzwe biteganyijwe gutangira saa munani cyatangiye saa cyenda
Abahanzi wabonaga harimo abatazi indirimbo kuko bahagarikaga Deejay indirimbo itararagira
Bamwe mu bahanzi bakomeje kugendana Coister z’abafana bakuye I Kigali babajyana mu bitaramo ngo babashyigikire
Habayeho gutagira abantu ari bake ariko igitaramo cyagiye gusozwa ubona abantu babuze aho bahagarara kubera ubwinshi bw’abitabiriye igitaramo
Abahagarara muri VIP bamwe baba bishyuye abandi bahawe invitation bakomeje kwintubira guhagarara ku izuba kandi baba bishyuye ayabo.
Bamwe mu bahanzi baje kuririmba ka manyinya kabagezemo ku buryo wabonaga ko imbaraga bari gukoresha ari uguhatiriza.
Bruce Melodie,Christopher,Dany Nanone,TBB,Allioni na Urban Boys nibo bahanzi bashimishije abantu kurusha abandi.
Mu gusoza ,twabibutsa ko Road Show ikurikiyeho izabera I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ,yegob.rw tukazakomeza kuhababera tubagezaho amakuru yose ya PGGSS6