in

“Tugomba gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda uyu mwaka” Umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel avuga ibyo bazakora

Umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yavuze ko intego ya Rayon Sports muri uyu mwaka ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.

Kuri uyu munsi tariki ya 2 Gashyantare 2022 nibwo iyi kipe ya Rayon Sports yasinyishije abatoza bashya, ni umuhango wabereye mu nzove ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports.

Perezida wa Rayon Sports ubwo yavugaga kuri uyu mutoza mushya, yavuze ko ari umutoza mwiza kandi ufite ibigwi ku migabane itatu itandukanye.

Uyu muyobozi kandi yanavuze ko intego ya Rayon Sports ari ukujya mu mikino nyafurika kandi ikindi ngo bagomba gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda uyu mwaka.

Jorge Manuel da Sliva Santos umutoza mushya ikipe ya Rayon Sports yasinyishije na we yunze mu ry’umuyobozi wa Rayon Sports yavuze, avuga ko na we aje gutwara igikombe uyu mwaka.

Jorge Manuel wavukiye muri Portugal yasinye amezi atandatu ashobora kongerwa kubera umusaruro yatanze muri iyi kipe ya Rayon Sports.

Uyu mutoza ubwo yari amaze gusinya no kwerekanwa yahise akoresha imyitozo, aho yabanje kuganiriza abakinnyi ba Rayon Sports nyuma abona kubakoresha imyitozo.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore/mugabo,ngibi ibyagufasha kugira ubugabo burebure wifuza

Umunyamakurukaazi Tidjara Kabendera yatangaje icyo yakora umugabo we amukubise (video)