in

Tubaterurana n’imodoka zabo, tukabasindura! Police yavuze impamvu impanuka ziterwa n’ubusinzi zagabanutse

Umuyobozi wa wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, yatangaje ko impanuka zikomoka ku businzi zagabanutse, bitari uko abantu badatwara basinze ahubwo kubera ingamba zikomeye zafashwe mu guhana ababifatirwamo.

Ati “Dushinzwe gutabara sosiyete. Ubusinzi ibyo bukora ni ukwica abahisi n’abagenzi. Igituma byagabanutse ni uko [abo basinzi] tubaterurana n’imodoka zabo, tukabasindura, hanyuma Abanyarwanda bakagenda batekanye. Ni yo mpamvu byagabanutse.”

Ibyo yabigarutseho ku wa 4 Ukwakira 2023 ubwo Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bugesera mu rugo rw’umuvuzi gakondo hasanzwe abantu amaze ukwezi yaraziritse ku nshimangizo nk’ihene -AMAFOTO

Bari bagiye kwangiza ubuzima bw’abatuye i Kigali