Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2023, Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi”, yakoze imyitozo ya nyuma yitegura guhura n’iya Ethiopia mu mukino wa gicuti.
Umukino wa gicuti uhuza amakipe yombi uteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Werurwe saa Kumi z’amanywa i Adama. Ni saa Cyenda z’i Kigali.
