in

Transfer: Lucas Modric Real Madrid ibye byamenyekanye, Champions league yamubereye amahirwe.

Nyuma y’uko afashije ikipe ye bikomeye ikegukana igikombe cya Champions league bahanganiraga na Liverpool Umunyakorowasiya Lucas Modric yafashe umwanzuro.

Lucas Modric we n’ushinzwe kumushakira amasoko, bamaze kwemerenya na Real Madrid ko azaguma muri iyi kipe, amakuru meza ku mpande zombi cyane abafana ba Real Madrid.

Aya masezerano akaba azamara umwaka, muri 2023 niho azageza, Lucas Modric yemeye gusinya nyuma y’uko hari hari ibundi busabe bw’amakipe abiri yashakaga kumwegukana.

Hategerejwe ko ikipe isubira muri Espanye kugirango hatangazwe byeruye ko ari umukinnyi wa Real Madrid, naho ubundi ibintu byose byamaze kwemezwa.

Nubwo amasezerano yashyizweho umukono vuba ariko mu mezi abiri ashize bari baramaze kwemeranya mu magambo ko Lucas Modric azaguma muri Real Madrid.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa mwiza yibasiye abasore bitonda cyane

Umunyamakurukazi wa RBA akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gushyira hanze ifoto hanze atikwije