Tour du Rwanda 2016 iri kugana ku musozo kuri uyu wa gatandatu aho abakinnyi 61 bahagurutse i Musanze berekeza i Kigali mu nzira y’ibirometero 103 na metero 900.
12:20: Valens Ndayisenga akoze amateka yegukana agace ka Musanze – Kigali akurikiwe na Eyob Metkel basanzwe bakinana mu ikipe ya Dimension Data
12:20: Valens Ndayisenga yasize abandi bose mu kuzamuka kwa Mutwe
12:09: Abasiganwa bageze Shyorongi, ba bakinnyi 17 baracyari kumwe, bafite umuvuduko wo ku rwego rwo hejuru. Bari imbere basize Peloton ho umunota n’amasegonda 49.
Abakinnyi uko bakurikirana mu kazamuko ka Tare ntabwo byatangajwe kubera ko numero zabo zitagarara, benshi bifubitse
11:43: Bazamuka Tare, abakinnyi 17 bari imbere, harimo ikipe yose ya Ethiopia wongeyeho ikipe yose ya Dimension Data hakazamo Bosco na Areruya na Byukusenge Patrick. Iki gikundi kiri hafi kugera ku Kirenge, bitegura kumanuka Shyorongi
11:27: Tugiye kugera ku kazamuko kareshya na Km 7 ka Tare
11:26: Abafana ku mihanda bagabanutse kubera imvura. Ba bakinnyi bo muri Eritrea bakomeje gusiga igikundi ho amasegonda 39