Areruya Joseph, umusore ukinira Les Amis Sportifs w’i Rwamagana niwe wegukanye agace karekare ka Tour du Rwanda asize bagenzi be ku ntera y’ibirometero 140.
13:05: Hasigaye ibirometero bine. Kugeza ubu, Mugisha Samuel aracyari imbere aho yashyizemo intera y’amasegonda 52
13:00: Twe abanyamakuru twageze i Huye. Mu minota mike abanyonzi nabo baraba bahageze.
12:50: Hasigaye ibirometero birindwi. Mugisha Samuel aracyari imbere n’umunota umwe n’amasegonda 20
12:42: Imvura iraca ibintu muri aka kanya mu gihe hasigaye ibirometero 15 ngo tugere i Huye. Kugeza ubu, Mugisha Samuel yasize abandi ho umunota umwe
12:38: Tugeze i Nyarusiza mu birometero 20 bya nyuma. Intera hagati ya batatu ba mbere n’igikundi kibakurikiye yagabanutse. Ubu ni umunota umwe n’amasegonda 12
12: 35: Hasigaye ibirometero 20. Ba basore batatu bari imbere basize igikundi kibakurikiye umunota umwe n’amasegonda 42
12:25: Nyamagabe: Ba bakinnyi batatu (Ruhumuriza Abraham, Buru Temsegen na Mugisha Samuel) basize igikundi ho iminota ibiri n’amasegonda abiri
12:05: Ku muhanda ujya Kibeho, Ruhumuriza na bagenzi be basize igikundi ho umunota n’amasegonda 35.
12:03 Imvura itangiye kujojoba twinjira Kigeme. Ikigaragara ariko ni uko Nyamagabe ho hari umucyo.
11:55: Kitabi: Ruhumuriza Abraham, Buru Temsegen na Mugisha Samuel nibo bayoboye isiganwa mu gihe hasigaye ibirometero bike ngo tugere i Huye. By’umwihariko Ruhumuriza arifuza kwegukana aka gace akiyereka ab’iwabo i Huye.
11:50. Mugisha Samuel yongeye kwegukana akazamuko ka gatanu nyuma yo kwegukana aka kane muri Nyungwe. Nta gushidikanya, arongera ahembwe nk’uwazamutse kurusha abandi.
11:20: Twe abanyamakuru tumaze kurenga ishyamba rya Nyungwe mu gihe abanyonzi bari inyuma yacu ho iminota 15. Mugisha Samuel na Buru Temesgen nibo bari imbere. Birashokoka ko Samuel yakwegukana akazamuko ka Kane
10:45: Iyi Tour du Rwanda birasa naho Mugisha yayinjiranyemo Umugisha mu bijyanye no kuzamuka. Icyo wamenya ni uko akazamuko ka gatatu nako amaze kwanikira abandi. Kuri ubu Mehari niwe wamukurikiye, Byukusenge Patrick aba uwa gatatu mu gihe Nsengimana Jean Bosco ari uwa Kane.
10: 10: Twinjiye mu ishyamba rya Nyungwe. Mugisha Samuel wa mwana uherutse kuzuza imyaka y’ubukure vuba aha (18) yabaye uwa Mbere mu kazamuko ka mbere
9:38: Abakinnyi bose ubu bari hamwe. Umunyarwanda Ndayisenga Valens yagize ikibazo apfumisha igare gusa ubu yongeye afata igikundi
9:32: Abakinnyi batatu bari imbere ni Manuel Amanuel, Mugisha Samuel na Nduwayo Eric basize igikundi ho amasegonda 15.
9:22: Giheke: Akazamuko ka mbere kararangiye. Samuel Mugisha (RWA) niwe urii imbere, Kibrom Mehari (ERI) , Goytom Biru (ETH) bagakurikira.
9:15: Mugisha Samuel na Alex n’abanya-Eritrea babiri bongeye gucomoka igikundi bagisigaho amasegonda 12
9:03: Mugisha Samuel ari kugerageza gucomoka igikundi ariko bagahita bamugarura
9:00: Abakinnyi bahagurutse i Rusizi ari 67
Ni umunsi wa gatanu wa Tour du Rwanda aho saa tatu abasiganwa bari buhaguruke i Rusizi berekeza i Huye mu nzira ndende y’isiganwa ry’uyu mwaka, ibirometero 140 na metero 700. Nta gihindutse, biteganyijwe ko 12 :45 uwa mbere ashobora kuba asesekaye i Huye.
Ni inzira irimo utuzamuko dutandatu turi butangirwemo igihembo cy’uzamuka kurusha abandi, aka mbere kakaba kari ku kirometero cya karindwi i Giheke. Wakwibuka ko umunyarwanda Mugisha Samuel, umwana w’imyaka 18 ukinira Benediction Club ya Rubavu, ari we ufite iki gihembo ndetse akaba ari butangire yambaye umwambaro wambikwa uwazamutse kurusha abandi.
Ntugire icyo witega kuri Rugg Timothy wegukanye agace Karongi-Rusizi, uyu ku munsi w’ejo yatangaje ko aka gace kuri we ari ikiruhuko, ubwo ahafi yakongera kwigaragaza ni kuwa gatandatu ubwo amagare azaba ava i Musanze yerekeza mu Murwa Mukuru w’u Rwanda.
Nsengimana Jean Bosco na Areruya Joseph, bashobora kwigaragaza uyu munsi mu gihe na Ndayisenga Valens ejo yakubitaga agatoki ku kandi nyuma yo kudashobora kwegukana agace Karongi-Rusizi, birumvikana ko Huye ishobora kumwumva.
Abanyahuye kandi nyuma yo kubura umwana wabo Twizerane Mathieu wavuye mu irushanwa, amaso yose bayahanze “Mzee wa Kazi†, Ruhumuriza Abraham.
Mu bakinnyi 73 batangiye isiganwa hasigayemo 67. Nyuma yaho Twizerane Mathieu wa Les Amis Sportifs, Smith Morgan wa Kenya Downunders na Haile Dawit Araya wa Eritrea bavuyemo ku gace ka kabiri, ku munsi w’ejo, Polveroni wa David wa Haute-Savoie Rhône-Alpes yo mu Bufaransa, Ruberwa Jean wa Benediction Club ya Rubavu na Nzeke Jérémie wa SNH yo muri Cameroon na bo bavuye mu isiganwa.