in

Torsten Spittler yatangaje igihe azasezera Amavubi

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Frank Torsten Spittler, yamaze gutangaza ko azasezera ku mirimo ye mu mezi abiri ari imbere, ubwo azaba arangije amasezerano ye. Uyu Mudage yatangaje ibi nyuma y’umukino wa kabiri wo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (CAN 2025), umukino Amavubi yanganyijemo na Nigeria 0-0.

 

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Huye ku wa Kabiri, ni wo wagaragaje uguhangana gukomeye hagati y’Amavubi na Super Eagles, aho n’ubwo ibitego bitabonetse, amakipe yombi yagaragaje urwego rwo hejuru rw’umupira w’amaguru.

 

Nyuma y’umukino, Spittler yaganiriye n’itangazamakuru, maze ashimangira ko atazakomeza akazi k’ubutoza nyuma yo kurangiza amasezerano y’umwaka umwe yasinyanye na FERWAFA. Yagize ati: “Nzasezera umwuga wanjye w’ubutoza mu mezi abiri ari imbere, ubwo nzaba nsoje amasezerano yanjye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.”

 

Spittler yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2023, aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe, ariko FERWAFA ikaba yari yaramwijeje ko ashobora kongererwa amasezerano igihe cyose yaba atsinze neza mu mikino y’Amavubi.

 

FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bahisemo kumusinyisha amasezerano y’igihe gito nyuma y’aho amasezerano y’abatoza b’abanyamahanga ba kera yanenzwe cyane, aho abatoza bagiye bagira igihe kirekire bakayisinyirwaho ariko ntibagire icyo bageraho gifatika.

 

Uretse umukino wo kuri uyu wa Kabiri, Torsten Spittler yari anaherutse kunganya na Libya muri Nzeri.

 

Ibi byose byatumye ahitamo ko nyuma y’amezi abiri asigaje mu masezerano ye, atazakomeza uyu mwuga, ndetse ntibizwi niba hari ikizahinduka ngo yongererwe amasezerano muri iyi minsi mike asigaje.

 

Ikipe y’Amavubi izakomeza urugendo rwo gushaka itike yo kujya muri CAN 2025, ariko ni ikibazo gikomeye niba izakomeza iri kumwe n’umutoza Spittler, cyangwa niba hazabaho impinduka mu gihe gito.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi yanganyije na Nigeria mu mukino w’imbaturamugabo

APR FC: Abakinnyi bemerewe 3000$ mu gihe basezerera Pyramids SC mu mikino ya CAF Champions League