in

Todd Boehly nyuma yo kuburira ibyishimo muri Chelsea agiye kugura indi kipe i Burayi

Todd Boehly umuherwe ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , akaba ari na nyiri kipe ya Chelsea ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza arashaka kugura indi kipe ku mugabane w’Iburayi.

Todd Boehly umuherwe ukomoka muri Amerika akaba yaraguze ikipe ya Chelsea mu mwaka washize nyuma y’uko iyo kipe yari yambuwe Roman Ibrahimovic bamuziza ibibazo bishingiye kuri politike.
Todd yaguze Chelsea ndetse ashoramo akayabo ka mafaranga agura abakinnyi ndetse azana n’umutoza mushya Graham Potter yirukanye Thomas Tuchel.

Enzo Fernandez umwe mu bakinnyi bahenze ikipe ya Chelsea

Todd Boehly winjiye muri ruhago ubu arashaka kugura ikipe yo muri shampiyona y’u Bufaransa ya Ligue 1 yitwa Strasbourg.

Uyu muherwe w’umunya-America, Todd Boehly na bagenzi be baherutse guhura na Perezida wa Strasbourg ukomoka mu Bufaransa ari we Marc Keller baganira ku kuba bayigura nk’uko ikinyamakuru Sports Belief cyabyanditse.

Todd Boehly umuherwe ushaka kugura ikipe ya Starsbourg ikina shampiyona yo mu Bufaransa

Perezida wa Strasbourg, Marc Keller hamwe n’abandi banyamigabane icumi b’iyi kipe mu myaka yashize batangiye gutekereza ku buryo bwiza bwo gukomeza iyi kipe no gushimangira ibyifuzo byayo byatumye batekereza ko bizanyura mu kugira umufatanyabikorwa ukomeye uzana imbaraga z’ishoramari.

Todd Boehly n’abajyanama be barashaka kugura imigabane 100% ya Strasbourg kugirango azahite abona uko yahuza iyi kipe na Chelsea mu buryo bworoshye.

Abakinnyi ba Starsbourg ishobora kuzagurwa na Todd Boehly

Mugihe ibi byaba bibabaye byatuma Chelsea yajya itiza abakinnyi benshi muri Strasbourg mu gihe batabona umwanya uhagije wo gukina.

Kugeza ubu Strasbourg iri ku mwanya wa 15 muri shampiyona y’u Bufaransa ariko mu mwaka ushize w’imikino yari yabaye iya 6.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kubona kuguma mu Rwanda bitazashoboka, umukinnyi wa Rayon Sports ntakibarizwa mu bandi bakinnyi b’iyi kipe

Umugabo yashyizwe mu bagabo batazibagirana nyuma yo kwerekana uburebure bw’ururimi rwe benshi bavuze induru