Umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi ku izina rya Titi Brown uri mu bakunzwe hano mu Rwanda yasutse umutima we imbere y’umubyeyi wamwibarutse umaze imyaka itanu yitabye Imana.
Titi Brown abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 yifashisha amafoto yiganjemo ay’umubyeyi we, maze ashyiraho ikiganiro kirambuye yateguye asa nk’umuganiriza amubwira ibyabaye byose mu gihe amaze avuye ku Isi.
Ni ukuvuga ko yandikaga ubutumwa bwe akongeraho n’ubwa Mama we amusubiza.
Ubu butumwa, bwatangijwe na nyina amubaza ati: “Uraho muhungu wanjye?
Titi mu marira menshi arasubiza ati: Uraho neza Mama!
Mama Titi: Umeze ute se muhungu wanjye? Kubera iki uri kurira?
Titi: Meze neza mama nuko gusa nkukumbuye cyane.
Mama Titi: Ndagukumbuye cyane hamwe n’abavandimwe bawe. Nonese mwana wa byose byagenze bite?
Titi: Byose byagenze neza ariko na none habaye byinshi!
Mama Titi: Ndabizi rwose kuko hashize imyaka 5 mwana wanjye..
Titi: Mama, muri ibyo byose ikintu kimwe nicyo cyankomerekeje.
Mama Titi: Habaye iki se muhungu wanjye?
Titi: Nafunzwe imyaka ibiri nzira icyaha ntakoze.
Mama Titi: Ngwiki!? Oya, gute ibyo bintu byabaho? Kubera iki?
Titi Brown yakomeje kumusobanurira byose uko byagenze guya yamusezeranyijeko bitazongera ukundi.