Umubyinnyi w’umwuga wamenyekanye nka Titi Brown mu kubyina indirimbo z’ibyamamare mu Rwanda akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana mu rubanza rwaburanishirijwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuwa 22 Ugushyingo 2021.
Titi Brown yakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe Ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso ku cyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana nkuko byatangajwe na Igihe.
Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.
Umubyeyi w’umwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, avuga ko yohereje umwana gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.
Umwana bagiye kumuvuza mu bitaro bya Kibagabaga. Isuzuma ryakozwe n’abaganga, ryagaragaje ko uyu mukobwa atwite.
Umwana abajijwe uwamuteye inda, yavuze ko yagiye gusura Titi Brown mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bikarangira amusambanyije.Ubushinjacyaha buvuga ko hari raporo ya muganga igaragaza ko uyu mukobwa yasambanyijwe kuko yapimwe bagasanga atwite. Yasabwe gukurirwamo inda nkuko amategeko abyemera, mbere yo kuyikuramo hafatwa ibimenyetso.
Ibizamini byafashwe ubwo uyu mukobwa bamukuriragamo inda, byahujwe n’ibya Titi Brown ngo hemezwe niba koko icyaha cyarakozwe n’uyu mubyinnyi.
Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma Titi Brown akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, ruhita rutegeka ko uyu musore afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu muri gereza.