Ishimwe Thierry, uzwi ku izina rya Titi Brown, yongeye kugaragaza amarangamutima akomeye afitiye inshuti ye, Nyambo Jesca, umukinnyi wa filime. Mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa Gatandatu, Titi Brown yashimangiye ko Nyambo Jesca ari umuntu ukunda gukora kandi akaba umujyanama mwiza mu buzima bwe. Mu magambo ye yagize ati: “Nyambo ni byose. Arankunda cyane, anyitaho. Umukobwa umeze nka Nyambo ni we w’inzozi zanjye.”
Nubwo bakunze kugaragaza imbaraga z’ubucuti bwabo ku mbuga nkoranyambaga, Titi Brown yahakanye ko ari abakunzi, avuga ko ari inshuti magara gusa. Ibi ntibibuza benshi gukeka ko baba bahisha urukundo rurenze ubucuti busanzwe.
Mu kiganiro kandi, Titi Brown yagarutse ku rugendo rwe mu mwuga wo kubyina, aho yavuze ko amaze imyaka 10 muri uwo mwuga, kandi ko ibyo akora biva mu maraso, kuko atigeze abyiga. Yongeye gushimangira ko ababyinnyi basigaye bakeneye cyane mu myidagaduro, ashimangira ko aheruka gukorana na The Ben mu ndirimbo Plenty.
Titi Brown yasoje asaba urubyiruko gukorana umurava mu byo rukora, kuko ari bwo inzira y’ubuzima irushaho kugenda neza.