Titi Brown avayo Prince Kid asubirayo? Iminsi ya Prince Kid ari hanze ya gereza iri kugana ku musozo nta kintu arakora.
Hari tariki 13 Ukwakira 2023 ubwo umucamanza mu rukiko rukuru, yahamyaga Ishimwe Dieudonné icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, n’icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, maze Prince Kid waburanaga ari hanze ahita akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka itanu.
Urukiko ntabwo rwahise rutegeka ko Kid ahita afungwa aho yahawe iminsi igera kuri 30 yo kuba yajurira cyangwa akajya kurangiza igihano yahawe n’urukiko.
Kuri ubu turi ku munsi wa 29 urukiko rumukatiye gufungwa imyaka 5 muri gereza.
Me Nyembo Emeline wunganira Prince Kid mu mategeko yabwiye Kigali Today ko kugeza ubu nta cyemezo umukiriya we arafata ku bijyanye no kujurira cyangwa se gusubirishamo urubanza ingingo nshya, ariko yongeraho ko dosiye ayikurikiranira hafi.
Aha Me Nyembo yasobanuye ko ibyo akora byose abikora yunganira umukiriya we bityo akaba atifuza kugira byinshi yatangaza kuri iyi dosiye.
Bivuze ko Kid atagize icyo akora iminsi 30 yo kujurira itari yarangira byaba bivuze ko yemeye igihano yahawe n’urukiko.