in

Tijara Kabendera aciye impaka ku bukwe bwa Gafaranga n’umuhanzikazi Annete Murava

Tijara yavuze ko atumva uburyo abantu barigushimishwa no kubona Bishop Gafaranga ahinduranya abakobwa buri gihe
Tijara yavuze ko atumva uburyo abantu barigushimishwa no kubona Bishop Gafaranga ahinduranya abakobwa buri gihe

Kuva mu mpera z’icyumweru cyashize ,kimwe mu bikomeje ku garukwaho mu myidagaduro yo mu Rwanda ni ubukwe bwabaye kimomo bwa Bishop Gafaranga n’umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Annet Murava.

Kimwe mu byatumye buvugwa cyane ,ni uburyo bwagizwe ibanga ariko kandi benshi bifatira ku gahanga Annete Murava baveba amahitamo yagize ngo yo gushakana n’umugabo watandukanye n’umugore wa mbere banafitanye abana bagera kuri ba 3 ( Gafaranga).

Mu kiganiro umunyamakurukazi ukomeye mu Rwanda Tijara Kabendera yagiranye n’ikinyamakuru isimbi tv , yavuze ko atiyumvisha uburyo abantu bateze iminsi urugo rwa Annete Murava ngo kuko yashakanye n’umugabo watandukanye n’umugore .

Avuga ko kandi atiyumvisha impamvu abantu barigushimishwa no kubona Bishop Gafaranga ahora ahinduranya  abakobwa batandukanye aho guhitamo umwe akamugira umugore ,cyane ko  akiri muto kuburyo atakumira ukwifuza k’umubiri we.

yagize ati:” imyaka afite (bishop Gafaranga) abari kumutera amabuye bamushyigikiye ko uyu munsi ba mubona  anyuzeho n’umukobwa  Annete ,ejo akanyuraho na Julienne ,ejo Aline ,ejo bagatambukaho na Afisa bakajya bumva aribwo buzima bwe?”

Tijara yavuze ko atumva uburyo abantu barigushimishwa no kubona Bishop Gafaranga ahinduranya abakobwa buri gihe
Tijara yavuze ko atumva uburyo abantu barigushimishwa no kubona Bishop Gafaranga ahinduranya abakobwa buri gihe

Source: Isimbi tv

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Habaye intambara y’inkundura nyuma y’umukino w’umupira wamaguru wahuzaga ishuri ryabayahudi n’abagatolika, haje kumenyekana icyo bapfaga (Videwo)

Ibyo wamenya ku baherwe bamaze gutanga ubusabe bwabo mu kwigurira Manchester United