in

Tigers BBC Yegukanye Igikombe cya Rwanda Cup 2025

Ku wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025, Tigers BBC y’umutoza Henry Mwinuka yegukanye igikombe cya Rwanda Cup 2025 itsinze REG BBC amanota 83-77 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Petit Stade i Remera.

Tigers BBC yagaragaje ubukana hakiri kare, itsinda ibice byombi bya mbere ku manota 21-18 na 20-13, iruhukira ifite amanota 41-31. Nubwo REG BBC yaje gutsinda igice cya gatatu ku manota 32-24, Tigers yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu gice cya nyuma itsinda 18-14, bityo yegukana igikombe.

Herve wa Tigers niwe witwaye neza atsinda amanota 21, ahushya rebounds 7, anatanga imipira 8 yinjije amanota.

Mbere y’umukino wa nyuma, Kepler BBC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze APR BBC 74-62. Tigers BBC izahagararira u Rwanda mu mikino ya Zone V mu bagabo.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Sean Combs “Diddy” yakatiwe gufungwa imyaka irenga ine

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO