in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Thomas

Amazina

Ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Burasirazuba bwa Arabia muri Bahrain ku izina Ta oma risobanura impanga.

Bamwe bandika Thomass, Thom, Tom,Tommy,Tom, Tommaso, Tomas, Tomasz,Tomdom, Tommy, Tomo, Tomislav.

Bimwe mu biranga ba Thomas

Akunda kwiyoroshya cyane, ni umunyamahoro kandi ugwaneza.

Thomas akunze kurangwa no kutarambirwa ndetse no kuganira cyane , usanga ari wawundi benshi bita inganirizi bitewe no kuganiriza buri wese uko yaba angana kose.

Ni umuntu mwiza abakobwa baba bifuza gukunda kuko azi kuganira no gusetsa.

Azi gukunda ku buryo iyo umufatishije akaba inshuti yawe, uba uri wa muntu uhora yishimye.

Ni umuyobozi , ushyira mu gaciro, ukunda ukuri, ubutabera kandi wubaha abantu bose.

Ni umuntu wirindiriza ejo hazaza ugasanga iyo abandi barimo gushyashyana, we ntacyo bimubwiye kuko ibintu bye ahora abishyira mu nzagihe.

Asa nutita ku bintu ariko ugasanga abikora neza, nta huti huti iba muri we.

Ni umuntu ugaragaza amarangamutima ye cyane, niba yishimye cyangwa ababaye byose arabyerekana.

Ni umuntu wihangana, ugira ubuntu, utuje kandi ukunda umuryango we kandi akawitaho, usanga aba afite inshingano z’iwabo kurenza izo mu rugo rwe.

Iyo kiri umwana usanga aba acecetse cyane yiyenza ku buryo aba ashaka gukora ibyo yishakiye.

Iyo akiri umwana aba akora buhoro nk’akanyamasyo ariko yakura byose bigahinduka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Théophile

Nyuma yo gushyirwa ku karubanda yambaye ubusa, Oda Paccy yagize ibyo abwirwa n’ababonye ifoto ye