in

Thierry Froger arimo gushima ubuyobozi bwa APR FC kubera ibintu 3 yasanze muri iyi kipe atigeze abona ahandi yanyuze hose

Thierry Froger arimo gushima ubuyobozi bwa APR FC kubera ibintu 3 yasanze muri iyi kipe atigeze abona ahandi yanyuze hose

Umutoza w’ikipe ya APR FC ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa, arimo gushimira ubuyobozi bw’iyi kipe kubera ibintu 3 yabonye atigeze abona mu makipe yose yanyuzemo.

Hashize igihe kitari kinini umutoza mushya w’ikipe ya APR FC Thiery Froger ukomoka mu bufaransa amaze atangiye gutoza iyi kipe nyuma yo gusinyishwa umwaka umwe nk’umutoza mukuru.

Muri iyi myitozo uyu mutoza amaze akoresha rimwe gusa nibwo yayeretse abafana ndetse baranamwishimira cyane ariko uyu mutoza yishimiye ibintu 3 gusa yabonye ubuyobozi bwa APR FC bwakoze atigeze abona ahandi henshi yanyuze.

Thierry Froger ikintu yishimira gikomeye ni ahantu APR FC ikorera imyitozo, ISHYORONGI. Impamvu, uyu mutoza we avuga ko iki kibuga cyiri ahantu heza kandi hatuje ndetse hafite ikirere cyiza. Uyu mutoza ikintu yishimiye gikomeye ni ukuntu abakinnyi bitabwaho iyo barangije imyitozo ngo bigaragaza ikipe iri ku rwego mpuzamahanga.

Umutoza w’ikipe ya APR FC ashima cyane abafana b’iyi kipe kubera urwego bamweretse ntabwo yigeze abibona ahandi yanyuze akandi yarabaga yarakoreye ibintu byiza ikipe yabaga arimo.

APR FC irimo guteganya imikino 2 ya gishuti mbere yuko ikina na Rayon Sports kuri Super Cup. Mu makipe arimo kuvugwa harimo ikipe ya Marine FC ndetse n’ikipe imwe izaba iturutse hanze y’u Rwanda.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
JLG
JLG
1 year ago

Ariko ntimugakabye.Ubwo muzi complex USM Alger ikorera imyitozo?

Rayon Sports yateguje abafana ibyishimo bikomeye uyu munsi abantu babe biteguye ku rwego bifuza

Izayinyagira imvura y’ibitego! Ikipe ya Rayon Sport yamaze gutangaza ikipe yo hanze y’igihugu zizacakirana mu minsi ya vuba