in

The Ben yashyizwe ku gitutu none yafashe umwanzuro wa kigabo areka ibyo kurira

Mu myaka itatu ishize, The Ben nibwo yagaragaje kudashyira imbaraga mu gushyira hanze ibihangano.

Yaherukaga gusohora indirimbo ye bwite yise ‘Suko’ yasohotse ku wa 19 Ukuboza 2019, yabanjirijwe n’indirimbo zirimo ‘Can’t get enough’, ‘Vazi’ n’izindi.

Ariko ku wa 4 Mutarama 2022 yanyujijemo asohora indirimbo ‘Why’ yakoranye na Diamond Platnumz, iri kuri shene y’uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania.

Kudasohora indirimbo kwa The Ben, kwagiye gutuma Bruce Melodie yumvikana ashinja ‘bakuru be’ mu muziki ubunebwe.

Ahagana saa sita zo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, The Ben yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko afite indirimbo ebyiri nziza cyane zarangiye. Imwe ni indirimbo y’urukundo, indi ni indirimbo ihimbaza Imana.

Yabajije abafana be iyo bifuza ko ashyira hanze. Ati “Mfite indirimbo 2 nziza cyane nshaka gusohora. Imwe ni Gospel indi ni indirimbo nziza y’urukundo’. Tubanze iyihe?”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

I Kigali, umugabo ari gushimirwa nyuma yo gucyiranura abashoferi bari bimanye inzira bigateza akavuyo mu muhanda [videwo]

Abakunzi b’umureti bari mu gihombo