in

The Ben yageze muri Sweden yakirwa n’ibizungerezi bitikoraho (Videwo)

Umuhanzi ukomeye Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yageze muri Sweden aho agiye gutaramira abatuye muri iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi.

Uyu musore akigerayo yakiriwe n’inkumi z’ibizungerezi, aho bari bishimiye kwakira uyu musore wanditse amateka agiye atandukanye mu muzika.

Biteganijwe ko The Ben araza gutaramira abatuye muri Sweden mu mugi wa Stockholm kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2022.

Byitezwe ko iki gitaramo The Ben azagikorera mu Mujyi wa Stockholm akazifatanya n’abahanzi bomuri Suède barimo Nils Ström ufite impano yo gucuranga gitari, Joseph Nordin, Umugande Martin Luther Kintu n’itorero Inyaruguru ry’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.

Ntezimana wateguye iki gitaramo, yavuze ko muri iki gitaramo hateganyijwe igikorwa cyo kwerekana amashusho agaragaza ahantu nyaburanga ba mukerarugendo basura, n’amahirwe yo gushora imari mu Rwanda.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda:havumbuwe amazina asekeje basigaye bita udukingirizo

Amafoto y’abanyarwandakazi bakunzwe yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru