Umuhorandi Erik Ten Hag utoza Manchester United , yongeye gutangaza amagambo akakaye kuri Cristiano Ronaldo wamuhunze akigendera.
Mu mpera z’umwaka washize mbere y’imikino y’igikombe cy’Isi nibwo umwuka mubi watutumbye hagati y’ubuyobi bwa Manchester United na Cristiano Ronaldo kubera ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Piers Morgan.
Icyo kiganiro Cristiano Ronaldo yanengeyemo Manchester United binamuviramo gutandukana nayo igitaraganya yigira mu ikipe ya Al Nassr muri Arabia Saudite.
Imwe mu mpamvu abantu batandukanye bahurizaho yatumye Cristiano Ronaldo atobota akavuga ni intebe y’abasimbura yari yarashyizweho na Ten Hag kuko Ronaldo yagiye kugenda asigaye ari umukinnyi usanzwe utakibanza ku kibuga.
Erik Ten Hag nawe usigaye ufatwa nk’umutoza wamahame yewe, mu kiganiro n’itangamakuru kibanziriza umukino ikipe ye iza gucakirana na Liverpool uyu munsi , yabajijwe n’itangazamakuru uko yiyumvaga nyuma yo gutandukana na Cristiano Ronaldo.
Ten Hag mu magambo ye yivukiye ko nta na rimwe yigeze abura ibitotsi kubera ngo ikibazo cya Cristiano Ronaldo.
Ten Hag yagize ati ” nari mfite impamvu zange, kandi narinzi ko bidashobora kungwa neza kuko byose birashoboka mu mupira w’amaguru, ariko nararyamaga nkasinzira, mfite gufata umwanzuro nshaka kubwo kubaha ikipe, kandi nkabikora nta bwoba mfite”.
Kugeza ubu Ten Hag mu gihe gito amaze muri Manchester United amaze gukora impinduka zigaragara ndetse yanamaze gutwara igikombe cye cya mbere, aracyari mu marushanwa yose bitabiriye aho bari muri ¼ muri FA Cup, ⅛ muri Europa League ndetse ni iya gatatu muri shampiyona n’amanota 49.