Buri mwaka tariki ya 06 Nyakanga ni umunsi Mpuzamahanga wahariwe gusomana ( International Kissing Day). Uyu munsi ufatwa nk’umwe mu minsi ikomeye hagati y’abantu bakora igikorwa cyo gusomana.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu 10 bizakwereka ko uwo wasomye wamunejeje.
1. Azakubwira ko akunda impumuro yawe n’uburyo uzi gusomana.
2. Ntahagarika kugukoraho umubiri wose akomeza ku kwitsiritaho.
3.Arakureba mu maso cyane : Iyo umuntu mwasomanye ari kukureba mu maso cyane ndetse akurebana ubwuzu ni ikimenyetso simusiga ko yanyuzwe.
4. Yigana ibyo uri gukora: Iyo umuntu wamusomaga ubundi wamurekura akajya akwigana , wakwinanura akinanura ni ikimenyetso cy’uko yari yanyuzwe.
5. Aguma aseka: Guseka ku muntu mwasomanye no igihamya ko yanyuzwe.
6. Aguma yitegereza iminwa yawe: Kuguma areba iminwa yawe ni igihamya ko wamugereye ku nyota.
7. Akomeza agusoma hose: Aha na nyuma yo gusomana akomeza agusoma ibice byawe by’umubiri , mu mutwe, ku maboko mu irugu.
8. Ahitamo gukoresha ibimenyetso by’umubiri kurusha kuvuga ( Body Language) hano iyo umuntu wamusomye akanyurwa uzabibwirwa no kumubona akoresha ibisa nk’amarenga aho gutobora ngo avuge.
9. Nta numwe uba witaye ku gihe , iyo umuntu wamusomye akanyurwa ntaba yitaye ku gihe mu maze mu bikora cq ahantu muri kubikorera.
10. Umutima we uratera ukabyumva: Aha iyo umuntu wamusomye akanyurwa uzabibwirwa n’uko buri kanya azaba yitsa imitima.