in

Tangira uyu munsi unywe umutobe wa karoti,beterave na pome kubera iyi mpamvu .

Nk’uko izina ribyerekana uyu ni umutobe utegurwa hifashishijwe ibintu bitatu gusa ari byo pome, karoti na beterave. Buri kimwe ukwacyo gifitiye umubiri akamaro, rero uruvange rwabyo rurushaho kugirira umubiri akamaro.
Muri iyi nkuru reka tukubwire akamaro k’uyu mutobe, uko utegurwa, turanakubwira abatemerewe kuba bawukoresha,ndetse nawe ube watangira kuwunywa guhera uyu munsi kuko ni ingirakamaro ku buzima bwa muntu.

Nk’uko hejuru byari bivuzwe, akamaro k’uyu mutobe gaturuka kuri buri kimwe mu biwugize ukwacyo, nuko imimaro yose igahurizwa hamwe mu kinyobwa kimwe. Uyu mutobe ukungahaye kuri vitamini A, C na K ndetse n’imyunyungugu inyuranye cyane cyane potasiyumu, magnesium na manganese, ubutare n’umuringa.

Tubivuze mu magambo ahinnye, reka tuvuge ko:

1. Beterave ukwazo zizwiho kuringaniza umuvuduko w’amaraso, ndetse ku bagira ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso iyo bakimara kunywa ibirimo beterave umuvuduko umanuka ako kanya
2. Ku bagore batwite, bibafasha kuzabyara abana badafite ikibazo ku rutirigongo rwatunutseyo (spina bifida) ndetse bikanatuma abana babo bazavukana ubwonko bukora neza, cyane cyane iyo uyu mutobe unyowe mu gihembwe cya mbere cyo gutwita, na mbere yo gutwita cyane cyane iyo umugore yari amaze igihe akoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro burimo imisemburo (agapira ko mu kuboko, urushinge cyangwa ibinini).
3. Za karoti zirimo zigirira akamaro kanyuranye umutima mu mikorere yawo ndetse zikaba na nziza ku mikorere y’amaso dore ko habonekamo beta-carotene ihinduka vitamini A bigeze mu mubiri.
4. Kuri pome ho nta byinshi twavugaho kuko imvugo igira iti pome imwe ku munsi yakurinda kujya kwa muganga ntiyavugiwe ubusa. Zifitiye umubiri akamaro kenshi cyane.
5. Uyu mutobe wongerera abantu ingufu mu mubiri, kubera imyunyungugu inyuranye ibonekamo
6. Ni mwiza ku bantu bifuza kongera amaraso nk’abakirutse indwara zabarembeje, abari bakoze impanuka, abagore babyaye, cyangwa bamwe bari bafite ikibazo cy’imirire mibi
7. Ni ingenzi mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri kuko ubonekamo vitamini C izwiho kugirira umubiri ako kamaro

Utegurwa ute?

Uyu mutobe ntutekwa. Mu kuwutegura, uw’umuntu umwe, wakoresha
• Pome nini ebyiri, bikaba byiza ukoresheje izisa icyatsi, cyangwa se izirimo ibara rigana umutuku (atari zimwe z’umutuku hose)
• Karoti ebyiri nini
• Beterave ebyiri ziringaniye cyangwa imwe nini
Pome zisature nyuma yo kuzironga, ukuremo utubuto ubundi ukatemo duto duto
Karoti ziharureho agahu k’inyuma, na zo uzikatemo duto duto
Beterave nyuma yo kuyironga neza na yo yihate, ubundi uyikatemo uduce duto
Niba ufite imashini ikora umutobe ibikatsi bikajya ukwabyo, ba ari yo ukoresha, ubundi umutobe ubonye wongeremo utuzi ku buryo ubona 250mL z’umutobe
Niba udafite iyo mashini ukaba ufite blender, ongeramo amazi muri bimwe wakase ubundi usye, nyuma uyungurure, ku buryo na bwo ubona 250mL z’umutobe.

Icyitonderwa

Uyu mutobe ntabwo abafite ikibazo ku mpyiko cyane cyane izidakora neza cyangwa se zirimo utubuye bawemerewe kuko beterave zibonekamo oxalic acide kandi iyi ishobora gutera ikibazo abafite ubu burwayi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Spartak Moscow ishyizeho umutoza Mushya

Ese Ruhumuriza James(King James) yaba ari mu rukundo rwihishwa ? (ifoto)