Urubuto rwa cocombre ni urubuto usanga benshi bakunda gukoresha ariko batazi akamaro karwo.Gusa iyi nkuru irakubwira ibyiza bya cocombre mu buzima bwa muntu.
Ubushakashatsi bwakorewe muri AmeriKa bwagaragaje ko umuntu ubasha kurya concombre iminota 15 nyuma yo gufata ifunguro, bimufasha kugabanya 10% by’amavuta yose aba yariye mu bindi biryo.
Kubera ko uru ruboga rukungahaye ku mazi kandi nta mavuta rufite, ibyo ngo ni bimwe mu bituma rufasha abantu kugabanya ibiro.
Concombre kandi ngo igira uruhare mu byishimo by’umuntu bya buri munsi. Uru ruboga rurimo amoko menshi ariko urukunda kwigaragaza cyane ni urufite ibara ry’icyatsi.
Kuri garama 100 za concombre habonekamo amazi angana na 96%,hakabonekamo isukari ingana na garama 1,9 naho karisiyumu ingana na mg18 kandi hanabonekamo kandi vitamine B9.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru « Le point », uruboga rwa concombre rufite inkomoko mu gihugu cy’u Buhindi bw’amajyaruguru, rukaba rwaratangiye guhingwa hashize imyaka 3000 muri Asiya y’Uburengerazuba.