Urashaka kubaka urukundo ruhamye ?ese urashaka kuryoherwa no kugira umukumzi uhamye kurikiza izi nama wirebere.
Gushaka umwanya wihariye nk’abakundana
Ni byiza ko abakundana bashaka umwanya wihariye aho bashobora guhura, bakaganira, bagatemberana ndetse bakananoza gahunda zabo zose.
Sobanukirwa uburyo mwembi mugaragaza urukundo
Abantu bamwe bagaragariza urukundo abo bakunda binyuze mu guhoberana no gukunda gukoranaho. Abandi bantu bashobora kwerekana urukundo rwabo binyuze mu gufashwa mu bikorwa bito.
Abandi bagaragaza urukundo mu gutanga impano, guhabwa umwanya munini wihariye ndetse hari n’abanyurwa no kubwirwa amagambo meza.
Gufata umwanya wa wenyine wo kwitekerezaho
Umubano mwiza ugomba gushyira mu gaciro. Ntibikwiye ko umuntu atanga imbaraga ze zose cyangwa ngo ahebe n’ibintu akunda gukora. Ni ingenzi kumenya ko umunezero w’umuntu udakwiye kubangamirwa.
Umwanya w’umuntu ni ingenzi kugira ngo urusheho gutekereza ku buzima bwawe n’ubw’abandi mubyumva kimwe.
Ntutegereze ko umukunzi wawe akuzuza
Guhora uhanze amaso mugenzi wawe hari igihe bishobora kugaragara nabi. Niba ushakisha ibyiza muri mugenzi wawe utekereza ko udafite bishobora gutuma agutakariza icyizere kuko abona na we utacyifitiye.
Rimwe na rimwe hari ubwo wumva witeze byinshi ku mukunzi wawe kandi nta n’icyo bitwaye, ugomba kumva wishimiye umukunzi wawe ariko ntugomba kumwishingikirizaho ngo akuzuze.
Shimira utuntu duto
Iyo mumaranye igihe kitari gito, bisa nk’aho byoroshye gufata umukunzi wawe nk’umuntu usanzwe.
Iga kumushimira ku kantu gato kose umubwire ko umukunda kenshi cyangwa umwoherereze ubutumwa bwiza.
Menyesha umukunzi wawe icyo asobanura mu buzima bwawe kugira ngo atazigera yumva ko umufata nk’umuntu usanzwe.
Buri wese akwiye kumva mugenzi we
Abakundana bumvikana neza iyo buri wese yifuza guha mugenzi we umwanya. Ikintu cy’ingenzi hagati y’abakundana ni ukumva igitekerezo cy’undi. Kutumva ibitekerezo by’uwo mukundana no kutamwitaho bigira ingaruka ku mubano wanyu, bikaba byatuma munatandukana.