in

“Tangira ufate amagi “Ibyo utaruzi ku magi benshi bakunze kwanga kurya

Amagi ni kimwe mu biribwa bifite intunga mubiri nyinshi gusa usanga kenshi mu miryango yacu twirengagiza kuyafata ,gusa benshi usanga batazi intungamubiri agira.

Amagi afite vitamini nyinshi n’imyunyungugu inyuranye bikaba bikenerwa kugira tugire indyo yuzuye. Tugiye kurebera hamwe intungamubiri dusanga mu igi n’akamaro ka buri imwe mu mubiri wacu.

Amagi akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye 

  • Vitamini A: iyi izwiho kurinda uruhu, ubudahangarwa bw’umubiri ikanafasha amaso kureba neza. Ubu abana bayihabwa nk’igitonyanga mu kubarinda ubuhumyi mu hazaza
  • Vitamini B2: ifasha mu ikorwa ry’ingufu umubiri ukoresha, mu ikorwa z’insoro zitukura, ubuzima bw’amaso n’imikorere y’urwungano rw’imyakura
  • Vitamin B12: nayo ifasha mu ikorwa ry’ingufu, mu budahangarwa bw’umubiri, insoro zitukura n’imikorere y’ubwonko
  • Vitamin B5: ifasha mu ikorwa ry’ingufu n’imikorere myiza y’ubwonko
  • Vitamini D: izwiho gufasha mu gukomera kw’amagufa n’amenyo ikanafasha umubiri kwinjiza kalisiyumu ukeneye
  • Vitamini E: ifasha mu myororokere, ubuzima bw’imikaya (muscles) n’urwungano rw’imyakura, ndetse no gutuma uturemangingo tw’uruhu dukora neza.
  • Vitamin B7: ifasha uruhu, umusatsi, ubudahangarwa bw’umubiri no gutunganya ingufu z’umubiri
  • Vitamini B4: ifasha mu gutunganya ibinure hakurwamo ibikenerwa n’imikorere myiza y’umwijima
  • Vitamin B9: ifasha mu ikorwa ry’amaraso, n’imikurire myiza y’umwana uri mu nda
  • Iode: iyi ifasha imvubura ya thyroid gukora neza ikanafasha mu mikorere y’ubwonko n’ubuzima bw’uruhu
  • Ubutare: bwunganira umubiri mu ikorwa ry’insoro zitukura ikanafasha mu ijyanwa ry’umwuka wa oxygen mu mubiri wose
  • Lutein na zeaxanthin: bizwiho gufasha mu kureba neza no kurinda indwara z’amaso ziterwa n’ubusaza.
  • Fosifore: irinda amenyo n’amagufa kwangirika ikanafasha mu ikorwa ry’ingufu
  • Proteyine: ni ingenzi mu kubaka umubiri no kugira imikaya ikomeye, uruhu rwiza n’ibindi bice by’umubiri bikiyubaka, ifasha mu ikorwa ry’abasirikare b’umubiri, n’imisemburo
  • Selenium: irinda uturemangingo fatizo kwangirika, ikagira uruhare mu bwirinzi bw’umubiri, ikanafasha imvubura ya thyroid gukora neza.
  • Vitamini F: iyi twayibonyeho ko ifasha mu mikorere myiza y’ubwonko no gufasha mu kureba neza

Ibyo kuzirikana

  • Intungamubiri nyinshi (60%) tuzisanga mu mweru waryo naho 40% nibyo dusanga mu muhondo.
Igi ritetse
Intungamubiri nyinshi zigera kuri 60% ziboneka mu mweru w’igi
  • Hafi ya 13% y’ibigize igi ni poroteyine naho 9% bikaba ibinure dusanga cyane mu muhondo w’igi. Ibi binure dusangamo ni byiza kandi ntacyo bitwara uwariye amagi menshi
  • Gusa ku barwayi ba diyabete kurya igi buri munsi bibongerera ibyago byo kuba banarwara indwara z’umutima. Aramutse akeneye kurirya yakirinda umuhondo waryo
  • Kurya igi buri gitondo bituma wirirwa wumva uhaze, bityo byagufasha gutakaza ibiro; kuko bikurinda kuza kurya byinshi ku manywa, ariko kurirya nijoro byo byakongerera ibiro bitewe na proteyine nyinshi zirimo
  • Bamwe kuyarya bishobora kubatera ubwivumbure burangwa no kwishimagura, isepfu kudahumeka neza no kuribwa mu nda nyuma yo kuyarya. Ni byiza ko uramutse umenye ko bikubaho wareka kuyarya

Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe, kurya amagi menshi ntacyo byangiza keretse ku barwayi ba diyabete n’abagore batwite, baba batagomba kurya menshi bakanirinda umuhondo wayo. Naho ubusanzwe kurya amagi atarenze 3 buri munsi bituma ubona 100% bya poroteyine umubiri wawe ukenera ku munsi.

Mu kuyarya ni byiza kuyatogosa agashya cyane. Kuyarya mabisi bishobora kukuzanira bagiteri nka salmonella kuko hari igihe inkoko yayateye yaba yari irwaye. Kuyarya umureti nabyo biba byangije intungamubiri nyinshi kandi burya ntaba ahiye neza.

src:umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wa RBA ukunzwe cyane muri siporo yakoze ubukwe (Amafoto)

Breaking news: Real Madrid yamaze kwibikaho umukinnyi ukomeye