Ku bantu bagira isesemi birashoboka ko ashobora kubona ikinyanzi kikamubangamira akaba yanaruka , abandi ariko kandi bagifata nk’ikimenyetso simusiga cy’umwanda kandi koko amahirwe menshi ibinyenzi bikunze gutura ahantu hari umwanda.
Hari umuntu uba yumva akeneye ku byirukana burundu mu rugo rwe ,ariko uburyo bwose akoresheje bukanga ,rimwe na rimwe bikagenda bikamara iminsi 2 utabibona ariko hacamo iminsi ukongera ukabibona.
Niba rero ushaka kubyirukana mu rugo rwawe koresha ubu buryo buragufasha ntakabuza kandi ntago uzongera kubibona iwawe kereka igihe wahagirira umwanda kandi ubundi isuku nicyo kintu cya mbere witaho iyo ushaka kwiruka ibinyenzi :
- Hanagura ameza yawe cyangwa ahandi hantu hose waririye n’amazi meza arimo omo ,kandi ugerageze umwanda wibiryo ushire kuko ibinyenzi kenshi bikurikira umuhumuro w’ibiryo.
- Ibinyenzi bitinya cyane umuhumura wa vineger yifashishwa mugukora salad , nayo rero ushobora kuyifashisha uhanagura ameza yawe cg ukaba wayishyira mu kantu ukayitereka ahantu hakunze kuba ibinyenzi iwawe.
- Amazi y’indimu , fata indimu uyikatemo nurangiza uyitereke ahantu ibinyenzi bikunze kugaragara iwawe.
- Hari umuti witwa Boric Acid nawo ushobora kwifashishwa ,kuburyo niyo ikinyenzi kinyuze aho uri gusa niyo kitawuryaho gihita gipfa.