Umunyamideli n’umuhanzikazi Tanasha Donna, yatangaje ko adashobora gukomeza gutura muri Kenya bityo akaba agiye kuva muri iki gihugu byihuse n’umuryango bakajya gushakira ahandi.
Mu byamamare byose bituye muri iki gihugu aje mu bambere bafashe uyu mwanzuro wo kuva muri iki gihugu burundu.
Mu mpamvu yatangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitumye yanzura kuva burundu muri iki gihugu, harimo akavuyo n’umutekano mucye ukomeje kujya mbere.
Bityo aboneraho kubwira abakunzi be muri iki gihugu ko agiye gupakira ibikapu bye n’umuryango we bakigendera burundu inzira zikigerwa.
Tanasha ati: ”Turi mu bihe biteye ubwoba mu kuri dusanzwe dufite iterambere ariko kuva umwaka wa 2023 watangira buri munsi haba ikintu kibi kitari kiteguye. Ese Kenya ibi ni iki?”
Kugeza ubu nta muntu n’umwe uzi neza igihugu uyu mugore agiye kwimukiramo.
Nk’uko yabisobanuye yavuze ko umwaka wa 2023 kuri Kenya ari umwaka udasanzwe kuko ukomeje kubamo ibintu bibi kandi bidafite ubusobanuro aho abantu bicana.