Syzmon Marciniak wasifuye umukino wa ñyuma w’igikombe cy’isi uyu mwaka yasubije Abafaransa bamushinja kubiba.
Umukino wa ñyuma w’igikombe cy’isi uyu mwaka wahuje Argentina n’Ubufaransa ukarangira Argentina itwaye Igikombe cy’isi itsinze Ubufaransa penaliti 4-2 wakurikiwe n’impaka cyane cyane zakuruwe n’Ubufaransa bavuga ko igitego Messi yatsinze cya gatatu ku ruhande rw’Argentine kitari kwemerwa kuko ngo yagitsinze abakinnyi b’abasimbura ba Argentina bari bageze mu kibuga, ibi Ubufaransa bukabishingiraho buvuga ko bibwe ko icyo gitego cyari kwangwa kuko abakinnyi barenganga 11 ba Argentina mu kibuga.
Syzmon Marciniak umusifuzi ukomoka muri Pologne ubwo yageraga iwabo muri Pologne yabajijwe n’abanyamakuru niba koko yari kwanga icyo gitego maze nawe nta kujijinganya akuramo Telefone abereka amashusho agaragaza abakinnyi b’abasimbura b’Ubufaransa bari mu kibuga ubwo Mbappé yatsindaga igitego cya gatatu.
Ñyuma yo kubereka ayo mashusho Syzmon yahise avuga ati ” Abafaransa ntago bareba iyi foto ,aho hari abakinnyi 7 b’Ubufaransa bari mu kibuga ubwo Mbappé yatsindaga igitego cya gatatu kuri penaliti”.
Impaka zikomeje kuba zose bitewe n’uyu mukino wa ñyuma kuko ubu abafana b’Ubufaransa barenga ibihumbi 200 bamaze gusinya impapuro zisaba isubirwamo ry’uwo mukino.