in

Sven Kalisa witeguye gukinira Amavubi yatangaje ikipe afana mu Rwanda

Sven Kalisa yiteguye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi mu gihe cyose yahamagarwa, detse yemeje ko afana Rayon Sport mu Rwanda.

Uyu musore ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Atert Bissen muri Luxembourg yemeje ko mu gihe cyose ikipe y’igihugu yamuhamagara yiteguye kuza kuyikinira, mu kiganiro yagiranye na Yegob ku wa Kabiri.

“Byahoze ari amahitamo yoroshye kuri njye guhitamo gukinira ikipe y’igihugu ya Luxembourg n’Amavubi, rero nishimira amahitamo nakoze [gukinira Amavubi],” Sven Kalisa aganira na Yegob.

“Igihe cyose ikipe y’igihugu izahitamo kumpamagara, nzaba mpari nta kibazo. Umukinnyi wakiniye Amavubi nkunda ni Jimmy Gatete.”

Sven Kalisa mu mwambaro w’icyatsi

Mu kiganiro twagiranye, Sven yadutangarije ko adakunda kureba shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ariko ikipe akunda ari Rayon Sport ndetse Muhire Kevin ariwe mukinnyi akunda.

Sven Kalisa yagize ati: “Ikipe nkunda ku mugabane w’Uburayi ni Barcelona, mu gihe mu Rwanda nahoze mfana Rayon Sport. Ntabwo mfite umukinnyi wihariye nkunda muri Rayon Sport ariko uwo nkunda cyane ni Kevin Muhire.”

Uyu musore w’imyaka 24, kandi yatubwiye ko umupira w’amaguru muri Luxembourg ugenda ufata indi ntera gahoro gahoro, ndetse atubwira ku ntego Artet Bissen ifite mu gice cya kabiri cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri muri Luxembourg nyuma yo kutitwara neza mu mikino ibanza.

FC Atert Bissen ubu ihagaze ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa shampiyona, irusha amanota atanu ikipe iri ku mwanya wa nyuma kugeza ubu.

“Bitunguranye twagize imvune nyinshi mu ikipe yacu, bityo bamwe mu bakinnyi b’ingenzi mu ikipe ntabwo bari bahari bituma dutakaza imikino myinshi, ariko mu gice cya kabiri cya shampiyona tuzakora cyane turebe uko tuzasoza umwaka w’imikino,” Sven avuga.

“Umupira w’amaguru muri Luxembourg ugenda ufata indi ntera, kuko hasigaye hari abakinnyi benshi bakomeye bava mu bihugu nk’Ubufaransa n’Ububiligi baza hano kugerageza amahirwe yabo.”

Sven Kalisa kandi yatubwiye ikintu cyamugoye mu rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru n’abakinnyi n’ibindi byinshi.

Yagize ati: “Kuva mu ikipe ntoya ujya mu ikipe nini ni ikintu cy’ingenzi cyane, kandi itandukaniro rigufasha kongera umukino wawe uribona ukihagera nko gutekereza cyane, kongera imbaranga no gukina wihuta cyane.

“Mu rugendo rwanjye ikintu nishimira cyane ni ugukina umukino mpanganye n’ikipe y’igihugu ya Netherlands mu batarengeje imyaka 21 y’amavuko, nkakina mpanganye n’abakinnyi nka Quincy Promes na Nathan Ake, ikindi ni ugukina umukino wa nyuma mu gikombe cy’igihugu muri Luxembourg mpanganye n’ikipe nahoze nkinira.

“Gukina umupira w’amaguru byahoze muri njye kuva ndi muto, rero n’ibindi nkora ku ruhande ni ibimfasha kongera ubushobozi bwanjye bwo gukina umupira w’amaguru nko kwirukanka na boxing nongera imbaraga n’umuvuduko, ariko ngira n’igihe cyo kuganira n’inshuti zanjye.

“Ikintu kibi nahuye nacyo mu rugendo rwo gukina umupira w’amaguru ni imvune nagize, aho nabaga nshaka kugaruka mu ikipe vuba cyane bishoboka ariko bigakomeza kuba bibi kurushaho.

“Ubundi, ntabwo njya ntekereza ko arinjye mahitamo meza mu ikipe yanjye kuko buri umwe afite icyo ashoboye. Ikintu kingenzi ni uko buri umwe uhawe umwanya atanga buri kimwe ubundi tukabona umusaruro. Abantu tubana mu ikipe banziho gufasha abakinnyi bakiri bato kuko nibona nk’umwe muri bo, no kwigira kubandusha ubunararibonye [experience].

“Abakinnyi nkunda ni Xavi na Andres Iniesta, kuko bakina mu mwanya umwe nk’uwanjye.”

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yavutse ku babyeyi b’Abanyarwanda avukira muri Luxembourg, ndetse ni ubwo yakiniye ikipe y’abakiri bato ya Luxembourg yemerewe gukinira ikipe y’igihugu Amavubi nkuko amategeko ya FIFA abigena.

Uretse kuba Kalisa wanyuze mu makipe nka Dudelange, Mondorf na Ettelbruck mbere yo kwerekeza muri FC Artet Bissen umwaka ushize yakina buri hamwe mu kibuga hagati, afite ubushobozi bwo gukina nka myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso cyangwa rutahizamu wo ku ruhande rw’ibumoso.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Intambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Sam Karenzi na Munyakazi Sadate !

Umukobwa w’uburanga umaze igihe atogosha incakwaha ze yaciye ibintu(Video)