in

Super Cup: Igice cya mbere kirangiye APR FC iri kurishwa umubirizi

Ikipe ya Rayon Sports irangije igice cya mbere itsinze igitego kimwe ku busa bwa APR FC mu mukino wa Super Cup.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa cyenda hari kubera umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda wa Super Cup.
Ni umukino w’Igikombe cyiruta ibindi mu Rwanda wahuzaga ikipe yatwaye Igikombe cya shampiyona ariyo APR FC na Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’Amahoro.
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga:Pavelh Ndizira,Buregeya Prince,Ombolenga Fitina,Ishimwe Christian, Nshimiyimana Yunnusu,Nshimiyimana Ismael,Ali Shaiboub,Ruboneka Bosco,Apam Bemol,Niyibizi Ramadhan na Victory Mbaoma.
Ku munota wa 6, ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Charles Bbaale kuri kufura yatewe neza na Luvumbu Nziga ku ikosa ryakorewe Youssef Rharb.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Hategekimana Bonheur, Rwatubyaye Abdul,Ally Serumogo,Eric Ngendahimana,Isaac Mitima, Ganijuru Ishimwe Elie, Kanamugire, Heltier Luvumbu Nzinga,Youssef Rharb,Joackiam Ojera,na Charles Bbaale.
Igice cya mbere kirangira Rayon Sports ariyo iyoboye n’igitego kimwe.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Charles

Igitego cya Charles Bbaale

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto y’umunsi, yayifatiye iry’iburyo! Umugabo ufana Rayon Sport mu nzira agana kuri sitade yaje afashe ku ibere ry’iburyo ku mukobwa bari barikumwe mu muhanda

Yaraje kubasogongeza! Amakuru atari meza ku bantu bari bategereje Diamond Platnumz i Kigali mu gitaramo cyizabera muri BK Arena