in

Staff technique ya Rayon Sports WFC yeguye kubera kudahembwa 

Abatoza n’abagize Staff Technique y’ikipe ya Rayon Sports Women FC beguye nyuma y’amezi atatu badahembwa. Aba bakozi basabye ko bishyurwa agahimbazamusyi k’imikino itanu iheruka ndetse n’ibirarane by’umwaka ushize, ariko ntibigeze babihabwa.

Iyi nkuru ibaye mu gihe iyi kipe iri kwitegura umukino ukomeye izahuramo na AS Kigali muri weekend.

Nubwo hari ibi bibazo by’imishahara, Abakobwa ba Rwaka bagaragaje imbaraga nyinshi mu kibuga, kuko ejo batsinze ikipe ya Ndabuc W FC ibitego 9-0, bakomeza kwerekana ko bafite ubushobozi bwo kwitwara neza nubwo hari ibibazo by’ubukungu mu ikipe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

KNC ntabwo yishimiye imisifurire! Umukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro, wahuzaga APR FC na Gasogi United warangiye amakipe yombi aganya

Gasogi United izaburanirwa nande? Wasiri yagaragaye ku kibuga ari kurira, arizwa nuko Gasogi United yarenganyijwe n’umusifuzi – VIDEWO