Ikipe y’igihugu ya Sudan y’epfo iri mu marushanwa yo gushaka iticye yo kujya mu gikombe cya Africa cyabatarengeje imyaka 23 cyizabera muri Morocco, hari umukino Sudan y’epfo azakira ikipe ya y’igihugu ya Tanzania.
Kubera ko muri Sudan y’epfo nta stade yemewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa, ubu nta mikino yemerewe kwacyirwa muri icyo gihugu.
Byatumye ikipe y’igihugu ya Sudan y’epfo itira u Rwanda stade mpuzamahanga ya Huye maze u Rwanda rurayibemerera.
Ubu ikipe y’igihugu ya Sudan y’epfo izakirira ikipe y’igihugu ya Tanzania. Iyi stade kandi izahita yakira umukino wo kwishyura hagati y’ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Libya.
Umukino ubanza Libya yatsinze Amavubi ibitego 4-1, igitangaje ni uko ikipe ya Libya yageze mu Rwanda naho abasore b’amavubi baracyari mu ndege baragera i Kigali 13:00 z’amanywa.
Stade mpuzamahanga ya Huye yakira abantu 7900 ariko ntirarangira harabura ahantu hazajya abantu 2100 kuburyo niyuzura izaba yakira abantu ibihumbi 10.