in

Stade Amahoro yahawe ubushobozi bwo kuzajya yakira ikoranabuhanga mu mikino rya VAR

Stade Amahoro iri kugana ku musozo wo kuvugururwa, izaba ibifite ubushobozi bwo kwakira ikoranabuhanga ryifashishwa mu mikino rizwi nka VAR (Video Assistant Referee).

Imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro igeze kuri 95%, aho yashyizwe ku rwego mpuzamahanga haba ku kibuga (aho bakinira) n’ahandi hose. Ni muri urwo rwego hanateganyijwe ahazajya hakoresherezwa ikoranabuhanga rya VAR mu busanzwe ryigondera umugabo rigasiba undi.

Iri koranabuhanga ryatangiye kugeragezwa mu 2016 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko riza kwemezwa mu 2018 n’ishyirahamwe rishyiraho amategeko agenga umupira w’amaguru ku Isi, IFAB, aho ku ikubitiro ryakoreshejwe mu Gikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya uwo mwaka.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byahinduye isura ! Uburusiya bwashyize abatinganyi kuri list y’ibyihebe

Niyo Bosco yatangaje ko agiye kujya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana