in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Sonia

Amazina

SONIA : Ubwenge (grec)

Iyo ukimubona ubona Sonia ari umuntu ucecetse cyane kandi utisanzura ku bantu, Ibyo biterwa n’uko agaragara nk’utajya apfa guhungabanywa n’ikibonetse cyose kandi yihagararaho cyane yanga uwamucishamo ijisho. Ntago Sonia akorera kuri za munyangire, nta n’ubwo ari umuntu wakoresha ikintu atagishaka. Yubahiriza inshingano ze, iyo yihaye gahunda arayikurikiza, akora uko ashoboye ngo yihe ibyo akeneye byose natwe ateze amaboko , yanga agasuzuguro kandi iyo yihaye intego aruhuka aruko ayigezeho. Sonia ahisha intege nke ze harimo nko gushidikanya cyane akaba atizeye neza ko Ibyo agiye gukora bizatungana, agira kandi umutima woroshye cyane no guhangayika mu rukundo. Aba yumva akeneye urukundo cyane kuburyo ashakisha uburyo bwose ngo akundwe kandi nawe ashimishe abandi. Abamuzi neza baba babizi ko Sonia atazuyaza kugufasha igihe ubikeneye. Icyakora nanone Sonia ararobanura cyane, ntago yakugira inshuti ye ya hafi atakwemera mu kintu runaka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Sandrine

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Solange