in

Sol Bamba wakiniye Côte d’Ivoire yitabye Imana ku myaka 39

Inkuru ibabaje yageze ku bafana b’umupira w’amaguru n’abakunzi ba Sol Bamba. Umunya-Côte d’Ivoire wigeze kuba myugariro mpuzamahanga ndetse n’umutoza w’ikipe ya Adanaspor yo muri Turukiya, yitabye Imana ku myaka 39 azize kanseri y’umutima w’amaraso (lymphoma). Bamba yari yagarutse mu ikipe ya Adanaspor nyuma yo kugera ku mpera z’urugendo rwe nk’umukinnyi, aho yari yatangiye akazi ke nk’umutoza mukuru.

Sol Bamba yatangiye kumva atameze neza mbere y’umukino wa Adanaspor na Manisa FK, ajyanwa mu bitaro bya Manisa Celal Bayar University Hospital. Nyuma yaho, Adanaspor yemeje urupfu rwe mu itangazo ryavugaga ko yitabye Imana

Mu rugendo rwe nk’umukinnyi, Bamba yakiniye amakipe atandukanye nka Cardiff City, Leicester City, Leeds United, n’andi, akaba yaragize uruhare mu gufasha Cardiff City kuzamuka mu Cyiciro cya mbere cya Premier League. Yari kandi umwe mu bakinnyi ba Côte d’Ivoire bitwaye neza mu irushanwa rya AFCON 2012, aho begukanye umwanya wa kabiri.

Nyuma yo guhangana na kanseri mu 2021, Sol Bamba yagarutse mu kibuga, aho yongeye gukina by’igihe gito mbere yo guhagarika burundu gukina umupira w’amaguru agatangira akazi ko gutoza. Urupfu rwe rwakoze ku mitima ya benshi, kandi bazakomeza kumwibuka nk’umuntu wihariye mu mupira w’amaguru no hanze yawo

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

FK Shkupi Yatandukanye na Rwatubyaye Abdul

Yahise yihutanwa kwa muganga! Amakuru atari meza ku munyezamu wa Musanze FC wagize ikibazo gikomeye cyane