Iyi nkuru irasesengura uko izi league zikora, uruhare rwazo mu iterambere ry’umupira w’amaguru, ndetse n’impamvu u Rwanda rwahisemo gukoresha imwe muri izo league.
1. Commercial League :
Commercial League ni league yibanda cyane ku gucuruza umupira w’amaguru. Mu bihugu byateye imbere muri iyi league, usanga umupira uba urimo amafaranga menshi cyane kubera abashoramari, ibigo byamamaza, ndetse n’abafana bafite ubushobozi bwo gutanga amafaranga. Iyi league ireba umusaruro mu buryo bw’amafaranga, aho abakinnyi bakomeye ndetse n’amakipe akomeye arushaho gushora no gusarura mu rwego rwo kugera ku ntego z’ubucuruzi. Urugero rwiza rw’iyi league ni English Premier League, aho amakipe arimo Manchester United, Liverpool, Chelsea n’izindi, zicuruza umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.
2. Hybrid League:Â Â
Hybrid League ni league ifasha mu kuzamura abakinnyi bato bafite impano, ikabahuza n’abandi bakinnyi bakomeye bavuye mu bindi bihugu cyangwa amakipe akomeye. Iyi league ifite intego yo gukomeza guteza imbere umupira mu bihugu bitandukanye, binyuze mu guhuza impano nshya n’abakinnyi bafite uburambe mu marushanwa akomeye. Guhuza abakinnyi bakizamuka n’abafite ubunararibonye byongera urwego rw’umupira w’amaguru ndetse bigafasha mu kongera umubare w’abakinnyi b’abahanga bafite amahirwe yo gukina mu makipe akomeye ku rwego mpuzamahanga. U Rwanda rwahisemo gukoresha iyi league, kubera ko ibona umusaruro mu kongera urwego rw’umupira no guteza imbere impano z’abakiri bato mu buryo burambye. Urugero rw’iyi league ni La Liga yo muri Espagne, aho amakipe nka FC Barcelona na Real Madrid akunze gukinisha abakinnyi bakiri bato ariko bafite impano, akabahuza n’abakinnyi bafite ubunararibonye.
3. Development League :Â Â
Development League ni league ishingiye ku kuzamura impano z’abakiri bato. Iyi league yibanda ku gushakisha abakinnyi bakiri bato bafite impano, ikabaha amahirwe yo kwigaragaza no kugera ku rwego rwo hejuru. Icy’ingenzi muri iyi league si ukubagura, ahubwo ni ugucuruza impano z’abakinnyi bato, bakajya gukina mu makipe akomeye mu rwego rwo gukomeza kubaka ejo hazaza h’umupira w’amaguru. Eredivisie yo mu Buholandi ni urugero rw’iyi league, aho amakipe arimo Ajax Amsterdam na PSV Eindhoven yamenyekanye cyane mu gushakisha impano z’abakiri bato, bakazifasha gukura no kugera ku rwego rwisumbuye.
Mu bihugu bitandukanye, ayo maleague uko ari atatu atanga umusaruro mu buryo butandukanye. U Rwanda rwahisemo gukoresha Hybrid League kubera ubushobozi bw’iyi league mu kongera urwego rw’umupira, binyuze mu guhuza abakinnyi bakizamuka bafite impano n’abakinnyi bakomeye. Ibi bizafasha u Rwanda gukomeza guteza imbere impano z’abakinnyi bato, ndetse no kongera ubunararibonye bwabo, bigatuma umupira w’amaguru mu Rwanda ukomeza gutera imbere no gukomeza guhatana ku rwego mpuzamahanga.