in

Sobanukirwa indwara y’udusebe ku rurimi

Hari abantu bakunda kugira udusebe ku rurimi (cyangwa se tongue ulcers mu cyongereza) kandi tukababaza cyangwa tukabuza amahoro. Mu mpamvu zishobora kubitera harimo ibyo urya cyangwa n’ibyo unywa, stress, cyangwa se ubundi burwayi nka kanseri y’ururimi.

Akenshi ariko usanga bidatera izindi ngaruka mbi kandi bigakira vuba mu gihe kitarenze ibyumweru 2.

Impamvu zitera udusebe ku rurimi

1.Gukomeraka ku rurimi

Umuntu ashobora gukomereka ku rurimi bitewe n’impamvu zitandukanye harimo kwiruma, kwikomeretsa n’uburoso bw’amenyo cyangwa se mu bundi buryo butandukanye.

2.Ibyo turya

Hari abantu usanga ibiryo bimwe na bimwe barya bishobora kubatera udusebe ku rurimi. Urugero harimo nk’ibiryo birimo urusenda, ibiryo cyangwa ibinyobwa bifite aside nyinshi, shokora (chocolates), fromage, ibiryo birimo utuntu tujombana tukaba twagukomeretsa nk’ifi, ibiribwa n’ibinyobwa bishyushye cyane nk’ikawa n’icyayi n’ibindi ariko si ku bantu bose.

Udusebe dutewe no kwiruma uri kurya akenshi turakira nyuma y’iminsi micye

3.Ubwivumbure bw’umubiri (allergies)

Mu busanzwe mu kanwa kacu habamo utunyabuzima twinshi two mu bwoko bwa bagiteri. Hari igihe rero umubiri wacu uba wifuza ko izo bagiteri zasohoka ibyo rero bikaba byatuma habaho ubwivumbure b’umubiri bigatera udusebe cyangwa uduheri ku rurimi. Ubu bwivumbure cyangwa allergies bushobora guterwa n’ibyo turya bimwe na bimwe bitewe n’uko umubiri wawe ubyakiriye.

4.Kubura zimwe mu ntungamubiri

Hari intungamubiri umubiri wacu uba ukeneye kugirango ubashe gukora neza. Iyo izo ntungamubiri zibuze cyangwa zibaye nke, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu. Vitamini B12 ni imwe mu ntungamubiri ushobora kubura bikaba byagutera kugira utu dusebe two ku rurimi.

5.Ubundi burwayi

Hari uburwayi umuntu ashobora kugira bukaba bwamutera udusebe ku rurimi ariko si buri gihe. Muri ubwo burwayi harimo: udusebe ku gifu, kanseri y’ururimi, SIDA bitewe n’uko ubudahangarwa n’abasirikare b’umubiri biba byagabanutse.

6.Ihindagurika ry’imisemburo

Ibi bikunze kuba ku bagore mu gihe cy’imihango, igihe batwite cyangwa mu gihe cyo gucura k’umugore

7.Stress no kudasinzira neza

Ibi nabyo bituma ubudahangarwa bw’umubiri wacu bugabanuka bityo ururimi rwacu rukaba rwakwibasirwa na bagiteri zishobora gutera turiya dusebe.

Uko wavura udusebe two ku rurimi

  • Kunyuguza mu kanwa. Akenshi kuko aba ari nk’agasebe karangaye, umuntu aba agomba kuhagirira isuku ngo hatazamo n’ibindi bibazo hakinjiramo mikorobe. Ushobora kunyuguza mu kanwa ukoresheje amazi arimo umunyu.
  • Kurya ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri za vitamin B12 na B6
  • Gusiga kuri utwo dusebe umuti witwa milk of magnesia (uboneka muri farumasi)
  • Kwirinda ibintu ibiribwa n’ibinyobwa bishyushye cyane, birimo aside nyinshi, birimo urusenda.
  • Gukoresha barafu(ice). Barafu ishobora kugufasha kugabanya ububare buterwa n’utwo dusebe gusa ntago iba igomba gukura ku rurimi rwawe. Ushobora nko kuyizingira mu gatambaro ukagashyira ku rurimi ahari udusebe.

Ni ryari uba ugomba kwihutira kujya kwa muganga?

  • Igihe ufite utu dusebe ukazana n’umuriro
  • Igihe utabasha kugira icyo urya cyangwa kugira icyo unywa urwaye utwo dusebe
  • Niba haje utundi dusebe mu gihe utwa mbere tutarakira
  • Igihe tumaze igihe kirenze ibyumweru 3 tutarakira

src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Abatarashaka mubayeho mute?” – Clapton Kibonge yateye ishyari ryiza abasore bakiri ingaragu

Kenya : Umu DJ wari mu bakunzwe yiyahuriye muri studio za Radio