Amavubi ni izina ry’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikina umupira w’amaguru iri zina ryaje kera cyane mu mwaka 1973.
Mu mwaka w’igihumbi kimwe magana cyenda mirongo irindwi na gatatu (1973) nibwo izina Amavubi ryitswe ikipe y’igihugu y’u Rwanda kumugaragaro.
Uwari Minisitiri w’urubyiruko na siporo Koroneri Rwagafifi Gatera Seresite yateranyije abantu bose bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru maze abasaba kureba izina ryiza ryahabwa Amavubi, amazina menshi yaratanzwe maze Minisitiri ubwe aba ari we ufata icyemezo cyo kuyita Amavubi.
Koroneri Rwabufifi Gatera Seresite asobanura impamvu yise Amavubi iri zina avuga ko ivubi ari agasimba gato kakudwinga kakongera kakagaruka kandi gafite amakari mbese katajya gacika intege kandi gafite ubushobozi bwo guhangara ikintu cyose kabona niyo cyaba kingana umusozi ntirishobora gutinya kukidwinga.