in

Sobanukirwa impinduka nshya mu misifurire y’umupira w’amaguru mu gutanga amakarita y’Umweru ndetse n’icyatsi atari amenyerewe

Hashize iminsi mike umusifuzi wo mu gihugu cya Portugal akoze ibintu byatunguye abantu ubwo yatangaga ikarita y’Umweru mu gihe bimenyerewe ko amakarita atangwa ari Umuhondo ndetse n’Umutuku.

Byabaye mu mukino wahuzaga ikipe ya Benfica na Sporting Lisbon ubwo abakinnyi 2 ku mpande zombi bagongananye maze abaganga baza gutabarira hafi nyuma umusifuzi yereka abo baganga ikarita y’Umweru mu rwego rwo kubashimira.

Muri Kamena 2020 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal ryatoye itegeko ryo gushyiraho ikarika y’Umweru izajya ihabwa umuntu ukoze igikorwa kiza mu kibuga.

Si ikarita y’Umweru gusa, kuko no mu gihugu cy’u Butariyani higeze gutangwa ikarita y’Icyatsi, uyihawe ahita ava mu kibuga ariko ikipe ye ikaba yemerewe kumusimbuza mu gihe abemerewe gusimbura ikipe iba igenewe batararangira.

Ubu hari kwibazwa niba aya mavugurura FIFA izageraho ikayemeza maze bigakoreshwa ku isi hose.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa akoze ubukwe, umugeni yahise yitaba Imana akiri mu kwezi kwa buki

Serumogo Aly nyuma yo kwanga kwitaba terefoni ya Kiyovu noneho ibyo yabakoreye kumbuga nkoranyambaga n’ibitangaza