in

Sobanukirwa impamvu nyamukuru Cristiano atanywa ibisindisha

Cristiano Ronaldo uzwiho kwita ku mubiri we cyane ntabwo anywa ibisindisha kubera urupfu rwa papa we.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Portugal azwiho cyane kuba afite umubiri wubatse neza n’uburyo yiyitaho haba mu kibuga no hanze yacyo, ndetse bivugwa ko ashora amafaranga menshi ku mutoza umufasha kugumana umubiri uhagaze neza.

Uretse kuba afite umutoza umufasha kugumana ishusho nziza, ni imwe mu bakinnyi bazwiho kurya ibiryo bimufasha gukomeza kumera neza. Ntabwo ari impanuka kuba adakunda kugira imvune cyane, aho yasibye imikino micye ishoboka mu rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru.

Urenze kuri ibyo byose, Cristiano Ronaldo ntabwo anywa ibisindisha,kandi yahoze yemeza ko ahungira kure kunywa itabi.

Impamvu nyamukuru yafashe uyu mwanzuro wo kutanywa alcohol ni ukubera urupfu rwa papa we, witabye Imana ku myaka 52 y’amavuko azize ibisindisha birengeje urugero mu mubiri we.

Dinis Aveiro, papa ubyara Cristiano Ronaldo, yahoze ari umusirikare aho yarwanye intambara zitandukanye hano ku mugabane wa Africa nko muri Mozambique na Angola, ndetse Cristiano yatangaje ko atagize amahirwe yo kumuvugisha igihe gihagije.

Cristiano ntabwo yigeze ahisha uko yiyumva ubwo yaganiraga na Piers Morgan ku buryo papa we atagize amahirwe yo kubona uburyo yabaye umukinnyi ukomeye.

Yaravuze ati: “Kuba uwa mbere ndetse nta na kimwe yabonye, ntabwo yigeze abona nakira ibihembo, cyangwa uwo nabaye we,” ubwo yari abajijwe ikimubabaza iyo yibutse papa umubyara.

Dinis Aveiro yitabye Imana ubwo Cristiano Ronaldo yakinaga muri Manchester United akiri muto.

Mama wa Cristiano Ronaldo yasobanuye ingaruka urupfu rwa Dinis rwagize kuri Cristiano Ronaldo muri 2017, aho Dolores Aveiro yavuze ko uyu mugabo ukinira Manchester United yishyuriye mukuru we Hugo wari waribasiwe n’ibiyobyabwenge ngo avurwe.

Dolores yaravuze ati: “Cristiano Ronaldo yabonye icyo kunywa ibiyobyabwenge bikora abantu bamuri hafi, ndetse niyo mpamvu ari uwo ari we uyu munsi. Ibyabaye ku muryango wacu niyo mpamvu Cristiano atanywa ibisindisha. Ntabwo anywa ibisindisha cyangwa izonga. Umupira w’amaguru niwo umuhora ku mutima.”

Bivugwa ko Cristiano afata amafunguro atandatu atandukanye ku munsi kugira ngo akomeze amere neza, ndetse uburyo abafatamo ifunguro bifatanywa n’imyitozo akora buri munsi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Why by The Ben ft. Diamond Platnumz (official video 2022)

kwa Mico the best impundu ni zose bibarutse imfura yabo