Irushanwa rya UEFA Champions League ry’umwaka wa 2024/25 rizaba ryihariye mu mateka y’iri rushanwa, kubera impinduka zidasanzwe mu mikorere yaryo. Iri rushanwa rizakinwa hakoreshejwe uburyo bushya buzwi nka Swiss System, uburyo butandukanye cyane n’ubwari busanzwe bukorwa mu mikino y’amatsinda. Ibi bitanga amahirwe yo kubona imikino irushijeho gukomera no gushimisha abafana, ndetse n’amakipe yose agahabwa amahirwe angana yo guhatana.
Ibikubiye muri ubu buryo bushya:
1. Amakipe 36 mu irushanwa : :Muri iri rushanwa, hazaba amakipe 36 aho kuba 32 nk’uko byari bisanzwe, ibintu bikaba bituma hiyongeraho amakipe ane. Ubu buryo buje gutanga imikino myinshi kandi bufashe amakipe menshi kwitabira iri rushanwa rikomeye ku isi.
2. Imikino 8 mu cyiciro cya mbere: Buri kipe izakina imikino umunani mu cyiciro cya mbere (League Phase), aho izahura n’amakipe atandukanye, atariboneza mu itsinda. Izi mpinduka zitezweho kuzana impinduka nziza mu mikino, aho amakipe azajya ahura ku buryo buteguwe neza, buri wese afite amahirwe yo guhura n’abakomeye cyangwa aboroheje bitewe n’uko ibyavuye mu mikino bigenda bigaragaza uko bahagaze ku rutonde.
3. Gushyira mu myanya ya nyuma: Nyuma y’imikino umunani, amakipe umunani ya mbere ku rutonde azahita akatisha itike ya 1/8 cy’irangiza. Andi makipe 16 azakurikira ku rutonde azitabira imikino y’amajonjora (Play-offs) kugira ngo harebwe andi makipe umunani azakomeza muri 1/8 cy’irangiza.
4. Imikino y’amajonjora (Play-offs): Amakipe 16 azaza mu myanya ikurikiye aya ya mbere azakina imikino y’amajonjora, maze hakavamo andi makipe umunani agomba kuzahura n’andi makipe umunani yatsindiye itike ya 1/8 cy’irangiza. Ibi bizatuma amakipe yose abona amahirwe angana yo guhatana mu buryo butaziguye.
5. Imikino ya nyuma (Knockout Stage): Nyuma y’amajonjora, hazaboneka amakipe 16 akomeza muri 1/8 cy’irangiza. Iyi mikino izakomeza nk’uko byari bisanzwe, aho amakipe azakina 1/4, 1/2, kugeza ku mukino wa nyuma utegerejwe n’abafana benshi ku isi.
Izi mpinduka zizanye uburyo bushya kandi bwitezweho kuzamura urwego rw’imikino ndetse no kongera ibyishimo by’abafana. Kuva tariki ya 17 Nzeri 2024, abafana bazatangira kubona aya marushanwa, aho amakipe akomeye nk’a Real Madrid, Milan, Liverpool, Manchester City, na Barcelona azahura n’amakipe atandukanye mu rwego rwo gushaka itike yo gukomeza.
Amakipe yose azajya ahura, atagabanyijwe mu matsinda, bikazatuma buri wese ahura n’undi bidasubirwaho, mu buryo bwateguwe neza. Iyi mikorere izatanga uburyo bushya bwo guhangana, aho abakinnyi n’amakipe bagomba kwerekana ubushobozi bwabo mu buryo bwimbitse.
Irushanwa rya UEFA Champions League ry’uyu mwaka rigiye gutangira, rikaba rizaba ririmo isura nshya, n’uburyo bushya bw’imikorere buzahindura amateka y’iri rushanwa rikomeye ku isi.
Mu gihe amatariki y’imikino yatangajwe, witegure ko ibi byose bizaherekeza amatsiko n’ibyishimo by’abafana, n’uburyo bushya buzatanga amahirwe angana kuri buri wese ushaka kwegukana igikombe cy’uyu mwaka.
Ku itariki ya 17 Nzeri 2024, Champions League izatangira mu mikino ikomeye nka Real Madrid vs Stuttgart na Milan vs Liverpool, ikurikirwa na Manchester City vs Inter Milan kuri 18 Nzeri, na Barcelona vs Monaco kuri 19 Nzeri. Kuri buri munsi, abafana bazajya babona imikino myinshi kandi ikomeye, aho buri wese azishimira uburyo bushya bw’iri rushanwa.