
Umuziki nyarwanda ukomeje kubona izindi mpinduka nshya zituruka ku rubyiruko rufite impano ikomeye, kandi umwe mu bahagaze neza muri iyi mpinduka ni Slim Daddy. Uyu musore witwa amazina ye y’ukuri Hakuzweyezu Deo, yavutse ku wa 5 Gicurasi 2001 mu karere ka Kayonza, umurenge wa Kabare, kuri ubu ari kubaka izina ridasanzwe mu njyana zigezweho za Afrobeat na Afrovibe.
Indirimbo ye nshya “Heba” niyo iri kuvugisha benshi. Igaragaramo umuvuduko w’injyana ya Afrobeat, indirimbo ifite uburyohe bwo gucengerera mu matwi, iherekejwe n’amajwi akurura ndetse n’uduce tw’indirimbo (hooks) dukurura umuntu kugenda ayisubiramo. Si ibyo gusa, amagambo yayo n’imiririmbire ya Slim Daddy byerekana ko uyu muhanzi afite gahunda ndende yo kwagura umuziki w’u Rwanda ukagera ku rwego mpuzamahanga.
Indirimbo Heba ntabwo yaje yonyine, ahubwo iherekejwe n’amashusho y’ikirenga yakozwe n’umuhanga mu kuyobora amashusho Speke. Video y’iyi ndirimbo ifite imirongo myiza y’amabara arangaza amaso (bold color palette), ibibuga bigezweho, n’imbyino ziryoshye zerekana uburyohe bw’injyana ya Afrobeat. Cinematography y’iyi video irerekana uburyo Slim Daddy atajya yemera gukora ibintu bisanzwe, ahubwo ahora ahiga umwimerere n’ibihangano bifite ireme.
Nyuma y’isaha imwe gusa iyi ndirimbo ishyizwe kuri YouTube, yari imaze kubona views 42, bikaba byerekana ko hari ishyaka n’itoto mu bafana b’umuziki nyarwanda. Abakurikiranira hafi uyu mwuga bavuga ko ibi bishobora kuba intangiriro y’igihe gishya kuri Slim Daddy, igihe azaba ageze ku rwego rwo hejuru mu ruhando rw’umuziki.
Ikigaragara ni uko Slim Daddy atari kugendera ku buryo busanzwe, ahubwo ari gushyiraho umurongo umwihariko wihuza na vibes zigezweho ku isi ariko akagumya gushyiramo umuco n’inyito z’iwacu. Indirimbo Heba ni ikimenyetso cy’uko uyu muhanzi azi guhuza umuziki wa radiyo n’uwo ku rubyiniro, bigatuma abahanzi bagenzi be bamwubaha kandi abafana bamukunda kurushaho.
Slim Daddy arimo kwinjira mu rugendo rushya rwo gukora indirimbo zifite isura n’ijwi bitandukanye. Uburyo yahisemo guhuza amajwi y’umwimerere na visuals zigezweho byerekana neza ko afite intumbero yo kwaguka, atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
“Heba” niyo nzira nziza yo gutangira kumenya Slim Daddy niba utaramumenya. Abari bamaze kuba abafana be bo, iyi ndirimbo ni ikimenyetso cy’uko uyu muhanzi ari gutera intambwe nshya ikomeye. Nta gushidikanya ko mu minsi iri imbere tuzabona izindi ndirimbo nyinshi zihebuje ziva kuri Slim Daddy, n’uburyo azakomeza guhanga udushya mu mashusho n’injyana.
Reba Video ya Heba kuri YouTube: